Sangiza iyinkuru Inshuti zawe kuri :

Korali Shalom ya ADEPR Nyarugenge yatumiye Alex Dusabe n’itsinda ry’abaramyi b’abahanga mu gitaramo izakorera muri Kigali Convetion Center-VIDEO


Yanditswe na     Ubwanditsi
30 July 2018 saa 11:35'

Korali Shalom ikorera umurimo w’Imana muri ADEPR Nyarugenge iri gutegura igitaramo gikomeye izakorera muri Kigali Convention Centre. Ni igitaramo iyi korali yiteguranye imbaraga zikomeye kuko izamurikiramo Album yabo ya mbere y’amashusho ,ikaba yatumiyemo umuramyi Alex Dusabe na Ntora Worship Team n’umuvugabutumwa Prof.Kigabo .


Iki gitaramo korali Shalom igiye gukorera muri Kigali Convention Centre, kizaba tariki 12 Kanama 2018 kuva kw’isaha ya saa saba z’amanywa(13h00) aho kwinjira muricyo arukugura Album DVD y’indirimbo zabo izaba igura mafaranga ibihumbi bitanu(5000Frws ).

Mu kiganiro ubuyobozi bw’iyi korali bagiranye n’itangazamakuru bavuzeko imyiteguro y’iki gitaramo bayigze kure kandi ko bizeza abanyarwanda bazakitabira ko bazahagirira ibihe byiza maze babajijwe ibijyanye no kwinjira muricyo basubiza muri aya magambo ,


Abayobozi ba korali Shalom basobanuriye itanagazamakuru byinshi ku gitaramo bateguye muri Kigali Convetion Center

Bati:"Kwinjira mu gitaramo cyacu muri rusange n’ubuntu cyokoze DVD izaba iriho indirimbo zacu izaba igurishwa ibihumbi bitanu kandi twifuzako abantu bazigura bakazitunga kuko nicyo tuba twazikoreye kuburyo binabaye ngombwa kugirango duce umubare mwinshi urenze ubushobozi bw’icyumba cya Convetion Center tuzakoreramo umuntu ashobora kuzajya yinjira yamaze kuyigura.

Iki gitaramo korali Shalom yise "Imbere ni heza Live Concert " izafatikanya n’umuhanzi Alex Dusabe hamwe n’itsinda ry’abaramyi rya Ntora Worship Team rirangajwe imbere n’umuhanzi Papy Clever umaze kwigarurira imitima y’abanyarwanda kubwo ubuhanga n’ubunyangamugayo bumuranga.


Prof. Kigabo Thomas uri hagati wambaye Caruvati y’umutuku niwe uzabwiriza muri iki gitaramo muri Convetion Center

Dusubiye inyuma gatoya twibuke ko tariki 5 Ugushyingo 2017 aribwo korali Shalom yakoze igitaramo “Yesu Turagukurikiye Live Concert” cyo kubyina intsinzi y’ikaruvali, ihabonera isomo rikomeye dore ko cyitabiriwe ku rwego rwo hejuru.

Ni igitaramo aba baririmbyi bari batumiyemo Dominic na Alex Dusabe. Ni igitaramo cyaranzwe n’umuziki w’umwimerere, mu majwi agororotse, abantu bose bakitabiriye basabana n’Imana babyina intsinzi y’ikaruvari. Ni igitaramo cyitabiriwe cyane, bamwe basubirayo babuze aho bicara n’aho bahagarara, bituma korali Shalom ifata umwanzuro wo kuzashaka ahantu hagutse mu gitaramo kindi izakora. Ni ko bigenze koko, ubu korali Shalom igiye gukorera igitaramo muri Kigali Convention Centre aho izaba imurika kumugaragaro indirimbo z’amajwi n’amashusho byafatiwe muri iki gitaramo cyo muri Serena Hoteli.


Korali Shalom ya ADEPR Nyarugenge irashikamye mu gukorera Imana

Korali Shalom yashinzwe mu mwaka wa 1986 itangira ari korali y’abana bato. Icyo gihe muri ADEPR Nyarugenge hari korali nkuru imwe ariyo Hoziyana. Mu mpera z’uyu mwaka wa 2016, Korali Shalom yamuritse umuzingo wa mbere w’indirimbo z’amajwi n’amashusho. Iyi korali igitangira yitwaga korali Umunezero ikaba yari igizwe n’abana bato. Mu 1986, ubwo abari bayigize bari bafite imyaka iri hagati ya 15-17 yaje kuba korali y’urubyiruko, icyo gihe mu Gakinjiro haza indi korali yitwaga korali Cyahafi kuri ubu yitwa Baraka ari nayo yahise iba iya kabiri. Mu 1990 baje kwemererwa n’itorero ryabo kwitwa izina, bahita biyitwa Shalom choir.



Sam umutoza wa korali Shalom asobanura aho imyiteguro y’abaririmbyi igeze







Abanyamakuru bahawe ubusobanuro buhagije ku gitaramo cya Korali Shalom

REBA IKIGANIRO UBUYOBOZI BWA KORALI SHALOM BWAGIRANYE N’ABANYAMAKURU BASOBANURIRWA BYINSHI KU GITARAMO GITEGUWE:

REBA IMWE MURI IZI NDIRIMBO BAZAMURIKA:

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.