Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Korali Shalom ya ADEPR Nyarugenge yashyize hanze indirimbo ivugako nta soni bafite zo kwamamaza izina rya Yesu-Yumve

Ubwanditsi , 1 month ago

Korali Shalom ikorera umurimo w’Imana mw’itorero rya ADEPR Paruwasi ya Nyarugenge yakoze mu nganzo ishyira hanze indirimbo bise ngo "Ntasoni mfite" yumvikanamo amagambo ashmangira ko bahagurikiye gukorera Imana bashize amanga bagakora ivugabutumwa mu bemera Imana n’abatayemera.


UMVA KANDI UFASHWE N’INDIRIMBO "NTA SONI MFITE" YA SHALOM CHOIR ADEPR NYARUGENGE:

Iiyi ndirimbo yashyizwe hanze n’iyi Korali kuri uyu wa gatandatu taliki ya 09 Werurwe 2019 .

Ngamijimana Charles umwe mu bayobozi b’iyi korali yabwiye IYOBOKAMANA.COM ko iyi ndirimbo iri mu bikorwa byinshi Korali Shalom iteganya gukora muri uyu mwaka wa 2019 ndetse ikaba inashimangira intego bihaye yo gukora ivugabutumwa rigera kure kandi kuri bose.


Korali Shalom ya ADEPR Nyarugenge yashyize hanze indirimbo bise ngo "Nta soni mfite " irimo amagambo ashimangirako bahagurukiye gukorera Imana

Ati:"Iiyi ndirimbo tuyituye abakunzi bacu ngo ibafashe kandi ibanezeze ,ndagirango mbamenyesheko iki ari kimwe mu bikorwa byinshi duteganya gukora muri uyu mwaka kuko inyuma y’iyi hari n’izindi ziri muri Studio zigiye gusohoka vuba maze tugakomeza kwamamaza ubwami bw’Imana.

Iyi ndirimbo "Ntasoni Mfite" ya Korali Shalom yumvikanamo amagambo agira ati:"Nta soni mfite ntanizo nzagira zo kukwamamaza yewe Yesu we ,yaba mubakwemera ndetse n’abatakwemera imitima yacu yagukiye kukwamamaza.

Wahaye umunyamibabaro amahoro wangoteshe ingabo zisaga ibihumbi kandi dufite impamvu zo kugishima no kukwamamaza izina ryawe kandi hari ibihamya bitwemeza ko uri Imana ikora ibyananiranye gukorwa n’abantu yewe twabonye Imana igaburira imfubyi zikarya zigahaga kandi ibi byose si inkuru mbarirano twarabyiboneye.

Korali Shalom ya ADEPR Nyarugenge nimwe muri Korali zikunzwe n’abantu benshi muri iki gihe kubera ibihangano byabo binyura benshi ndetse hakiyongeraho ubuhanga bw’abaririmbyi bayo n’abacuranzi bazi gukirigita umurya w’inanga mu buryo bunyura ababyumva .


UMVA KANDI UFASHWE N’INDIRIMBO "NTA SONI MFITE" YA SHALOM CHOIR ADEPR NYARUGENGE:


IBITEKEREZO BYANDITSWE KURIYI NKURU

  • , 10 March 2019 , saa 00:23'

    Icyo yanditse :

    Amen! Iyi ndirimbo iramfashije ni ukuri Choral Shalom Imana ibahe umugisha kubw’indirimbo nziza mutugezaho!!

ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO