Sangiza iyinkuru Inshuti zawe kuri :

Korali Shalom ya ADEPR Nyarugenge yakoze igitaramo gikomeye ku Kacyiru inatangaza italiki ndakuka y’igitaramo muri Convetion Center -VIDEO


Yanditswe na     Ubwanditsi
10 July 2018 saa 09:45'

Ku cyumweru cyo kuwa 08 Nyakanga 2018 abakristo bo kw’itorero rya ADEPR Paruwasi ya Kacyiru ubwo barimo basoza igiterane cyari cyihamaze icyumweru kihabera cyiswe "Integuza Week " biriranywe na korali Shalom ya ADEPR Nyarugenge bagirana ibihe byiza mu ndirimbo n’ijambo ry’Imana aho amateraniro yarangiye maze nyuma ya saasita hakaba igitaramo gikomeye .

Muri uru rugendo korali Shalom ya ADEPR Nayrugenge yakoreye muri Paruwasi ya Kacyiru yagiranye ibihe byiza n’abakristo baho kuva mu materaniro ya mugitondo maze nyuma ya saasita bakora igitaramo cy’imbaturamugabo.

REBA IJAMBO RY’IMANA RIGISHIJWE NA REV.KAYIRANGA THEOPHILE AHA KU KACYIRU:

Mu materaniro ya Mugotondo umushumba wa ADEPR Paruwasi ya Nyarugenge bwana Rev.Kaiyiranga Theophile wari wazanye na Shalom yabiwirije ijambo ry’Imana rivuga uburyo isezerano ry’Imana rinyura mu bikomeye ariko rigasohora .

Korali Shalom ya ADEPR Nyarugenge mu bikorwa byose irimo ikora muri iyi minsi bijyanye n’umurimo w’Imana iri kubifatanya no gukaza imyiteguro y’igitaramo gikomeye igiye gukorera muri Kigali Convention Centre aho bazaba bamurika Album yabo nshya y’indirimbo z’amashusho ndetse banafata amashusho y’indi Album yabo barimo bategura doreko bavuzeko batazongera gukora indirimbo mu buryo bw’amajwi gusa ko ahubwo yaba Audio ndetse na Video bizajya biba bifashe kuburyo buri Full Live.

REBA IBIHE BIDASANWE KORALI SHALOM YAGIRANYE N’ABO KU KACYIRU:

Iki gitaramo cya Shalom muri Kigali Convetion Center amatariki cyagombaga kuberaho yarahindutse ,Menya impamvu y’izi mpinduka:

Bwana Bwanakweli Richard umuyobozi wa korali Shalom nyuma y’iki gitaramo bakoreye ku Kacyiru yabajijwe na IYOBOKAMANA.COM aho imyiteguro y’igitaramo cyo muri Kigali Convetion Center igeze maze adusubiza muri aya magambo ati :"Mu by’ukuri twiteguye neza cyane ,ubu turi gusenga no gukora ama Repetition ubutitsa kuko turifuza ko tuzaha abantu ibintu bifatika ,biteguye neza kandi byuje umwimerere yaba mu majwi ,mumuziki ndetse no mu mitegurire .

Uuyu muyobozi yakomeje avugako mu rwego rwo kurushaho kwitegura neza ,amataliki iki gitaramo cyari kizwi ko kizaberaho yarahindutse ati :"Uubundi mbere abantu bari baziko igitaramo cyacu kizaba kuwa 22 uku kwezi kwa Nyakanga 2018 ariko twarakimuye tugishyira mu kwezi gukurikiyeho kuwa 12 Kanama 2018 n’ubundi nkuko bisanzwe kizabera muri Kigali Convetion Center birumvikana ko impamvu z’impinduka nkuko nabivuze haruguru arukugirango tunoze imyiteguro kuko azba ari igitaramo kiri kurwego rwo hejuru ".


Italiki ndakuka y’igitaramo cya Korali Shalom muri Convetion Center yashyizwe hanze

Tariki 5 Ugushyingo 2017 ni bwo korali Shalom yakoze igitaramo “Yesu Turagukurikiye Live Concert” cyo kubyina intsinzi y’ikaruvali, ihabonera isomo rikomeye dore ko cyitabiriwe ku rwego rwo hejuru. Ni igitaramo aba baririmbyi bari batumiyemo Dominic na Alex Dusabe. Ni igitaramo cyaranzwe n’umuziki w’umwimerere, mu majwi agororotse, abantu bose bakitabiriye basabana n’Imana babyina intsinzi y’ikaruvari. Ni igitaramo cyitabiriwe cyane, bamwe basubirayo babuze aho bicara n’aho bahagarara, bituma korali Shalom ifata umwanzuro wo kuzashaka ahantu hagutse mu gitaramo kindi izakora. Ni ko bigenze koko, ubu korali Shalom igiye gukorera igitaramo muri Kigali Convention Centre.

Korali Shalom yashinzwe mu mwaka wa 1986 itangira ari korali y’abana bato. Icyo gihe muri ADEPR Nyarugenge hari korali nkuru imwe ariyo Hoziyana. Mu mpera z’uyu mwaka wa 2016, Korali Shalom yamuritse umuzingo wa mbere w’indirimbo z’amajwi n’amashusho. Iyi korali igitangira yitwaga korali Umunezero ikaba yari igizwe n’abana bato. Mu 1986, ubwo abari bayigize bari bafite imyaka iri hagati ya 15-17 yaje kuba korali y’urubyiruko, icyo gihe mu Gakinjiro haza indi korali yitwaga korali Cyahafi kuri ubu yitwa Baraka ari nayo yahise iba iya kabiri. Mu 1990 baje kwemererwa n’itorero ryabo kwitwa izina, bahita biyitwa Shalom choir.

REBA VIDEO Y’INDIRIMBO NYABIHANGA YA KORALI SHALOM IMWE MUZIZAMURIKWA MURI IKI GITARAMO:

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.