Sangiza iyinkuru Inshuti zawe kuri :

Korali Shalom y’I Nyarugenge yafashije ADEPR Gihogwe kugera ku ntego z’ububyutse bishimangira ko itahagaritswe nkuko byavugwaga –Amafoto+Video


Yanditswe na     Ubwanditsi
3 September 2018 saa 14:11'

Kuri iki cyumweru cyo kuwa 02 Nzeri 2018, korali Shalom ya ADEPR Nyarugenge yakoze ivugabutumwa rikomeye muri Paruwasi ya ADEPR Gihogwe aho yari yatumiwe mu gitaramo gisoza igiterane cy’amasengesho bari bamazemo igihe cy’icyumweru,iri vugabutumwa iyi korali yakoze ryakuyeho urujijo kubyari bimaze iminsi bivugwa ko ishobora kuba yarahagaritswe n’ubuyobozi bwa ADEPR Nyarugenge .

Itorero rya ADEPR Paruwasi ya Gihogwe kuva kuwa mbere taliki ya 27 Kanama 2018 kugera ku cyumweru cy’umunsi w’ejo taliki ya 02 Nzeri 2018 bari bamaze iminsi mu giterane cy’amasengesho yo gusaba ububyutse mw’itorero ry’Imana aho abantu bafashe umwanya uhagije wo kwegerana n’Imana no guhemburwa n’ijambo ryayo binyuze mu bakozi b’Imana batandukanye ndetse n’indirimbo z’amakorali atandukanye.

Iki giterane mu minsi yacyo yose cyagaragayemo abakozi b’Imana batandukanye barimo amakorali yose akorera umurimo w’Imana aho i Gihogwe nka Rangurura,Moriah Choir,Temoignage ,Jehovanis hamwe n’umuhanzi Pastor Mugabo Venuste n’abakozi b’Imana babwiriza ijambo ryayo nka Pastor Claude ,Ev.Nshizirungu Emmanuel n’abandi benshi .


Bwana Rev.Denis Twagiramungu umushumba wa ADEPR Paruwasi ya Gihogwe

Bwana Rev.Denis Twagiramungu umushumba wa ADEPR Paruwasi ya Gihogwe yavuze ko buzuye ishimwe ku Mana kuko intego y’iki giterane yagezweho ati:”Twari twateguye iki giterane mu ntego yo gusaba Imana ngo itugarurire ibihe byacu by’ububyutse bwa kera kandi rwose kirangiye abanyetorero bahembutse mu buryo bw’umwuka n’ubwumubiri kuko nyuma yo gusenga no kumva ijambo ry’Imana hanabayemo ubwitange ku nyubako y’urusengero hatangwa asaga miliyoni ebyiri n’igice n’ikibanza nk’icya Miliyoni eshatu”.

Ku cyumweru nyirizina ku munsi wo gusoza iki giterane hari hatumiwe korali Shalom ya ADEPR Nyarugenge yabanye imbaga y’abakristo benshi bitabiriye kuva mu materaniro ya mu gitondo maze nyuma ya saasita bakora igitaramo gikomeye abantu bahemburwa n’indirimbo kurwego rwo hejuru abanyamibabaro bagarukwamo n’ibyiringiro ,abanyabyaha barihana bakira Yesu nk’umwami n’umukiza ,iyi korali yongera gushimangirako ari imwe muzigwijeho abakunzi benshi bitewe n’ubuhanga ndetse n’ubutumwa bukubiye mu bihangano byabo.


Bwana Nzeyimana Samuel umutoza wa Korali Shalom yashimye Imana ko igenda ibateza intambwe mu murimo w’Imana

Korali Shalom ya ADEPR Nyarugenge yakoze uru rugendo rw’ivugabutumwa mu gihe hari hamaze iminsi hahwihwiswa amakuru avuga ko ubuyobozi bwa korali bwaba bwarahagaritswe nyuma y’igitaramo baheruka gukorera muri Kigali Convetion Center bazira kuba bararirimbishije abariririmbyi batarakirwa n’ubuyobozi bw’itorero ariko ibi byose uru rugendo rukaba rwagaragaje ko Shalom ihagaze neza kandi ikomeye mu gukora umurimo w’Imana nkuko bisanzwe nkuko byashimangiwe na Bwana Nzeyimana Samuel umutoza w’indirimbo w’iyi korali .

REBA ZIMWE MU NDIRIMBO ZARIRIMBWE MURI IKI GITERANE:

REBA AMWE MU MAFOTO Y’IKI GITARAMO KORALI SHALOM YA ADEPR NYARUGENGE YAKOREYE KURI ADEPR GIHOGWE:




Korali Shalom ya ADEPR Nyarugenge yigwijeho abaririmbyi b’abahanga








Korali Shalom ya ADEPR Nyarugenge yakoze ivugabutumwa rikomeye kuri ADEPR Gihogwe abantu barahembuka,abandi bakira agakiza intego y’igiterane igerwaho

Rev.Kayiranga Theophile umushumba wa ADEPR Paruwasi ya Nyarugenge yari yaherekeje korali Shalom


Ubuyobozi bwa Korali Shalom ya ADEPR Nyarugenge ubwo bwerekwaga abitabiriye iki giterane


Ev.Nshizirungu Emmanuel na Pastor Rudasingwa Jean Claude ijambo ry’Imana bigishije ryafashije benshi



Korali Rangurura ya ADEPR Gihogwe nayo yanyuze benshi mu ndirimbo zabo bamamayeho



Iki giterane kitabiriwe n’abantu benshi cyane kubona aho uhagarara ntibyari byoroshye,gufashwa kuwergo rwo hejuru biba inyikirizo yacyo


Korali Moriah na Jehovanis za ADEPR Gihogwe nazo zasusurukije abantu

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.