Sangiza iyinkuru Inshuti zawe kuri :

Korali Salem y’i Kabuga igiye gukora urugendo i Nyagatare rwo gusobanura ibanga abisi batazi.


Yanditswe na     Ubwanditsi
2 August 2018 saa 04:41'

Korali Salem ikorera umurimo w’Imana muri ADEPR Paruwasi ya Rusororo k’Umudugudu wa Kabuga Ville ni imwe mu makorali akomeye cyane kandi akunzwe abarizwa hano mu gihugu cy’ u Rwanda , ari nako bakomeje kwitabira cyane ibiterane bitandukanye hagamijwe kwamamaza Yesu Kristo nk’Umwami n’ umukiza, Ubu noneho bakaba bagiye kwerekeza mu ntara y’i Burasirazuba ho mu itorero ry ’Akarere ka Nyagatare, Paruwasi ya Matimba mu giterane cyateguwe n’iyi Paruwasi.


Salem Choir ya ADEPR Kabuga Ville mu myiteguro y’urugendo rw’ivugabutumwa izakorera Nyagatare

Korali Salem yamenyekanye mundirimbo zayo nziza zakunzwe nk’iyitwa Ibanga, Ibasha, Umukiranutsi ararinzwe n’izindi; igiye kwerekeza i Nyagatare nyuma yo kwitabira ibiterane bitandukanye harimo ibyo baheruka kwitabira birimo ibyabereye: muri Paruwasi ya Rugalika muri Kamonyi, Gatenga k’Umudugudu wa Gatenga n’uwa Karambo, banitabiriye kandi igiterane cyabereye muri Paruwasi ya Gasave k’Umudugudu wa Gasave, muri Dove Hotel ndetse n’ahandi henshi hatandukanye.

Aganira n’ Iyobokamana.com,Umushumba wa Paruwasi ya Matimba Rev Past Habakwitonda Cyliaque yagize ati:<<” Nibyo koko dufite igiterane cya Paruwasi yose kizatangira tariki ya 11-12/08/2018 kikaba gitangijwe n’amasengesho y’ ibyiciro bitandukanye harimo n’abayobozi b’ itorero ryacu, ku munsi wo kuwa Gatandatu nibwo dutegereje Korali Salem izaturuka I kigali tukazabana nayo guhera mugitondo kugeza ni mugoroba tukazanakomezanya nabo no ku cyumweru umunsi wose, turashaka kubwira abantu ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo tukanabakundisha Imana”>>

Umuyobozi wa Korali Salem Madam Kampororo Jeanette yavuze ko mbere ya byose bashima Imana ijya igenda ibiyereka mu ngendo z’ivugabutumwa bakora ndetse zigatanga umusaruro kuko zisiga habonetse umubare w’abantu benshi bakira agakiza kandi nyuma bakumva ubuhamya bwabo ko bakomeje gushikama mu mwami, avuga kandi ko ntakabuza ko bizeye ko Imana izabana nabo muri uru rugendo rw’iminsi 2.

Abajijwe kubijyanye n’imyiteguro Fidele Gatabazi akaba ari nawe mutoza wa Korali Salem mu Ijambo rye yagize ati:”kuruhande rwacu imyiteguro imeze neza cyane, icyo nabwira abazitabira iki giterane bazabasha kumva umuziki w’umwimere n’indirimbo nziza z’ivugabutumwa ryihanisha abanyabyaha, zizahumuriza abanyamibabaro ikindi kandi nuko tuzakoresha umwimerere w’ umuziki w’indirimbo zacu zakunzwe na benshi kuri Album yambere ndetse n inshyashya turi kwitegura gushyira kuri Album yacu kabiri.

Gatabazi ahamya adashidikanya ko Uwiteka azabashyigikira nkuko yabibasezeranije ari nayo mpamvu ararikira abatuye akararere ka Nyagatare kwitabira iki giterane.


Korali Salem y’i Kabuga Imana iyikoresha iby’ubutwari mu biterane yitabira hirya no hino mu gihugu

Korali Salem ibarizwa muri Paroisse ya Rusororo k’Umudugudu wa Kabuga Ville, yatangiye Umurimo wo kuririmbira Imana mu mwaka w’2004 itangirana abaririmbyi 20 ubu igeze kubaririmbyi 127 barimo Abagabo, Abagore, Abasore n’abakobwa; Iyi Korali yasohoye Album yambere y’amajwi n’amashusho yitwa “Umukiranutsi Ararinzwe”, ubu ikaba irimo kwitegura iya kabiri nkuko babitangaza.

Usibye kuririmba kandi Korali Salem yagiye irangwa n’ibikorwa byo gufasha abatishoboye, gusura abarwayi, kuremera imfubyi n’abapfakazi, gutanga ubwisungane mukwivuza n’ibindi.

REBA ZIMWE MU NDIRIMBO Z’IYI KORALI SALEM :

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.