Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Korali Rehoboth ya ADEPR Kabuga Siege yateguye igitaramo cy’ivugabutumwa yise"Iri maso Live Concert "

Ubwanditsi , 5 months ago

Korali Rehoboth ikorera umurimo w’Imana mw’itorero ry’akarere ka Gasabo muri Paruwasi ya ADEPR Rusororo k’umudugudu wa Kabuga Siege iteguye igitaramo cy’ivugabutumwa rikomeye yise ngo "Iri maso Live Concert" yatumiyemo Korali Salem ya ADEPR Kabuga Ville hamwe n’umuvugubutumwa w’umuhanuzi Munyembabazi Edouard.

Iki gitaramo kizaba ku cyumweru cyo kuwa 03 Gashyantare 2018 kikazabera kurusengero rwa ADEPR Kabuga Siege kuva kw’isaha ya saa munani kugera saa moya z’umugoroba.

Bwana Bosco Uwingabire umuyobozi wa Korali Rehoboth mu kiganiro yagiranye na IYOBOKAMANA.COM yavuzeko mbere ya byose buzuye amashimwe ku Mana yabanye nabo mu myaka isaga 23 bamaze bakora umurimo w’Imana .

Ati:" Gutangira ntibiba byoroshye ariko nukuri twabonye Imana igenda itwiyereka ,ndibuka ko twatangiye Korali turi abaririmbyi 22 none ubu Korali Rehoboth igizwe n’abaririmbyi basaga 102 bari mu ngeri zitandukanye n’ukuvuga urubyiruko rw’abahungu n’abakobwa ndetse Imana yagiye itwiyereka mw’ivugabutumwa twagiye dukora none ubu tukaba dukataje mu murimo w’Imana.


Korali Rehoboth ya ADEPR Kabuga Siege yakajije imyiteguro y’igitaramo cy’amashimwe n’ivugabutumwa

Umuyobozi w’iyi Korali yakomeje avugako mu rwego rwo gutangiza ibikorwa by’ivugabutumwa bateganya muri uyu mwaka mushya wa 2019 ndetse no gushima Imana kubwo uburinzi bwayo yashyize ku bantu bayo ndetse no kwitegura urugendo rw’ivugabutumwa ry’iminsi 2 tuzakora muri Werurwe tukazarukorera mu ntara y’amajyepfo ,mu karere ka Nyaruguru muri Paruwasi ya ADEPR Kibeho/Munini.

Ati:" Ibi byose n’ibindi byinshi nibyo twakusanirije hamwe dutegura iki gitaramo twahaye intego yanditse muri Zaburi 117 (Mwamahanga yose mwe nimushime Uwiteka ,mwa moko yose mwe ni mu muhimbaze ).

Yakomeje agira ati:"Iki Iki gitaramo kizaba ku cyumweru cyo kuwa 03 Gashyantare 2018 kikazabera kurusengero rwa ADEPR Kabuga Siege kuva kw’isaha ya saa munani kugera saa moya z’umugoroba,tukaba twatumiyemo Korali Salem ya ADEPR Kabuga Ville hamwe n’umuvuguabutumwa w’umuhanuzi Munyembabazi Edouard n’andi makorali dukorana umurimo ku mudugudu wa Kabuga Siege".

Korali Reoboth ya ADEPR Kabuga Siege yatangiye umurimo w’ivugabutumwa mu mwaka w’i 1996 itangizwa n’abaririmbyi 23 ,uko imyaka yagiye ishira niko yagiye itera imbere none ubu igizwe n’abaririmbyi basaga 100 bari mu byiciro bitandukanye.

Iyi korali mu myaka 23 imaze ibonye izuba yagiye ikora injyendo z’ivugabutumwa hirya no hino mu gihugu cy’u Rwanda ,imaze gukora Album imwe y’indirimbo z’amajwi bari kwitegura gukorera amashusho ndetse n’ibindi bikorwa bitandukanye birimo gufashanya hagati yabo no gufasha abatisohoboye nko gusura abarwayi n’ibindi byinshi.


Menya byinshi kuri iki gitaramo


Korali Salem ya ADEPR Kabuga Ville yemeje aya makuru ko izaririmba muri iki gitaramo ndetse ko yakajije imyiteguro

Korali Rehoboth ya ADEPR Kabuga Siege mu myiteguro y’igitaramo yateguye

Evangeliste umuhanuzi Munyembabazi Edouard niwe uzabwiriza muri iki gitaramo


IBITEKEREZO BYANDITSWE KURIYI NKURU

  • KAZUNGU THEO , 30 January 2019 , saa 08:00'

    Icyo yanditse :

    Iki giterane ko numva kizaba Ari umuriro ra!!!
    Ahantu hazaba Hari SALEM nanjye nzaba mpari kabisa

  • , 8 March 2019 , saa 02:47'

    Icyo yanditse :

    choral Rehoboth be blessed ndabakunda cyane

ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO