Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Korali Rehoboth Kiyanzi yatangiye ivugabutumwa ryaguye yasuye Paruwasi ya Nyarugunga muri Kicukiro

Akayezu Jean de Dieu , 1 month ago

Abaririmbyi ba Korali Rehoboth Kiyanzi ikorera umurimo w’ivugabutumwa mu Itorero rya ADEPR, Paruwasi ya Kiyanzi mu karere ka Kirehe yagiriye uruzinduko muri Paruwasi ya Nyarugunga mu Karere ka Kicukiro hagamijwe gutsura umubano n’imikoranire.

Ni uruzinduko Korali Rehoboth yakoze mu mpera z’icyumweru gishize aho baririmbiye abakristo bo muri ADEPR Paruwasi ya Nyarugunga ndetse bagirana ibiganiro n’ubuyobozi bw’iyi paruwasi.

Mu kiganiro yagiranye na IYOBOKAMANA, Umuyobozi wa Korali Rehoboth Kiyanzi, Mbonabucya Philemon yavuze ko impamvu y’uru ruzinduko ari ivugabutumwa ariko nanone ari mu rwego rwo gutsura umubano n’izindi paruwasi.

Yagize ati “ Twatekereje kuza hano mu rwego rw’ivugabutumwa mu buryo bw’indirimbo kuko ariwo murimo wacu. Hano batwakiriye neza turaririmba indirimbo zacu nziza duteganya gutunganya mu buryo bw’amajwi n’amashusho.”

Korali Rehoboth Kiyanzi ifite abaririmbyi bagera kuri 67 barimo abakiri bato n’abakuru ndetse n’ababyeyi bose bahuriye ku gukora umurimo w’Imana no kugaburira imitima ya benshi binyuze mu ndirimbo.

Visi Perezida Bizimana Jean Damour , yavuze ko biri muri gahunda yo gukora ivugabutumwa ryagutse ariko banahaha ubumenyi ku bijyanye n’imibereho n’imikorere ya bagenzi babo bo muri paruwasi zo hirya no hino mu gihugu.

Yagize ati “Uyu munsi twari turi hano kuri ADEPR Nyarugunga tuje mu murimo w’Imana mu buryo bwo gusura ariko tugamije gukora ivugabutumwa ryagutse.”

Korali Rehoboth Kiyanzi ifite intego yo gukora ivugabutumwa haba mu Rwanda no hanze yaho. Ni ibintu ubuyobozi buvuga ko bizagerwaho kuko abayigize ari abakozi biganjemo abakora ku mupaka n’abikorera ku giti cyabo bivuze ko bafite ubushobozi.


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO