Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Korali Philadelphia yakoreye igiterane cyo gushima Imana muri ADEPR Gatare (Amafoto)

Akayezu Jean de Dieu , 1 month ago

Korali Philadelphia ikorera umurimo w’ivugatumwa mu Itorero rya ADEPR muri Paruwasi ya Kicukiro Shell, Umudugudu wa Kagarama yifatanyije n’Abakristo bo muri ADEPR Paruwasi ya Gatare nayo yo muri aka Karere.

Iki giterane cyabaye kuri iki Cyumweru tariki 22 Ukuboza 2019, aho Korali Philadelphia yari yatumiwe n’ubuyobozi bwa Paruwasi Gatare mu rwego rwo kwifatanya n’abakristo baho gushima Imana no kwinjira neza mu minsi mikuru ya Noheli n’Ubunani.

Ni igiterane kitabiriwe n’abakozi b’Imana barimo Pasiteri Alexis Sindayigaya na Pasiteri Gaspard Ngendahayo. Cyaranzwe n’ibyishimo cyanr ko ku bitabiriye dore ko cyanasojwe mu masaha y’umugoroba.

Pasiteri Ngendahayo yabwirije ijambo riri muri Samuel 1 avuga ku nkuru za Hana uko yasabye Imana Samweli nayo iza kumumuha.

Nyuma yo kubona umwana Samweli ntiyamwihereranye yagiye ku mutanga mu nzu y’Imana nka igitambo. Asaba abantu kutazajya basondeka Imana ngo baze gushima imbokoboko.

Igiterane cyasojwe abantu bafite akanyamuneza mu maso yabo buzuye umwuka wera.

Ibyo wamenya kuri Korali Philadelphia

Korali Philadelphia Korali Philadelphia ni Korali yatangiye umurimo w’Imana mu 1998 ari korali y’abana bato babaga mu ishuri ryo ku Cyumweru (Sunday School).

Ikaba yaraje kugirwa korali nkuru mu 2008 ku Mudugudu wa ADEPR Kagarama, Paruwasi ya Kicukiro Shell.

Ubuyobozi bw’iyi Korali, butangaza ko yakomeje gukora umurimo w’Imana kuri uwo mudugudu iririmba mu materaniro ndetse igakora ni ingendo zitandukanye.

Korali Philadelphia, yaje gusohora indirimbo muri Studio bwa mbere mu 2014 zishyirwa ku ma radio atandukanye, mu 2016, nibwo bashyize hamwe umuzingo wa mbere ( Album Vol.1) y’Indirimbo z’amajwi banasohora amashusho mu giterane cyitabiriwe naza Korali zitandukanye harimo Siloam Kumukenke , n’umuhanzi Isarel Mbonyi.

Yitabiriye ibiterane byahuzaga amakorali muri ADEPR aho bagaragazaga indirimbo zabo, ndetse mu biterane byabaye muri 2016 yaje kuba KORALI ya kabiri muri ADEPR Ururembo rw’Umujyi wa Kigali.

Kuri ubu Korali Philadelphia iri gutegura gukora indirimbo umuzingo wa kabiri (Album Vol.2) izasohokana ni uyu mwaka wa 2020.


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO