Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Korali Narada ya Methodiste Kicukiro yateguye igitaramo gikomeye yatumiyemo Shalom ya ADEPR Nyarugenge

Vincent Nsengiyumva , 3 weeks ago

Korali Narada ikorera umurimo w’ivugabutumwa mu itorero rya Methodiste Libre Paruwase ya Kicukiro iri gutegura igiterane gikomeye yise “Ntacyo ngushinja live concert”, cyo kumurikiramo Album yabo ya 2 y’indirimbo zikoze mu majwi. Ni igitaramo cyatumiwemo amakorali akomeye arimo na Shalom yo muri ADEPR Paruwase ya Nyarugenge, ikunzwe n’abatari bacye.

‘Ntacyo ngushinja live concert’ ni igiterane kizaba mu minsi ibiri, ku wa Gatandatu 19 no ku Cyumweru tariki tariki 20 Ukwakira muri Methodiste Libre Paruwase ya Kicukiro.

Uretse korali Shalom yatumiwe muri iki gitaramo, hazaba hari kandi amakorali ndetse n’amatsinda anyuranye nka, Korali Coeur Joyeux yo mu mu Bugarama mu karere ka Rusizi, Korali Ibyiringiro na Worship Team zibarizwa muri iyi paruwase.

Umuyobozi wa Korali Narada, Ngarambe Daniel avuga ko bwagize igihe gihagije cyo kwitegura iki gitaramo, ngo bakaba bizeye ko kizagenda neza ndetse n’abazakitabira bakahagirira ibihe byiza no guhembuka binyuze mu ivugabutumwa rizahatangirwa binyuze mu ndirimbo.

Korali Narada imaze kwigarurira abatari bacye kubera indirimbo zayo zikora ku mitima benshi, niyo Korali nkuru muri Methodiste Paruwasi ya Kicukiro.

Yatangiye umurimo w’ivugabutumwa muri 2009 nyuma yo guhuriza hamwe amakorali 3 yabarizwaga muri iyi Paruwaasi, mu rwego rwo guhuriza hamwe imbaraga.

Mu mwaka wa 2017 nibwo iyi korali yamuritse umuzingo wayo wa mbere w’indirimbo z’amajwi.

Ngarambe Daniel avuga ko yizeye neza ko iki gitaramo cyo kumurika album ya kabiri kizagenda neza cyane ngo kuko igitaramo cyo kumurika album ya mbere bakoze cyabasigiye isomo rikomeye ndetse bigiramo byinshi byatumye barushaho kunoza imitegurire y’iki bagiye gukora.

Umwigisha w’ijambo ry’Imana muri iki gtaramo azaba ari Rev.Pasiteri Munyamahoro Charles ari nawe Muyobozi w’iyi Paruwase kizaberamo. Kwinjira muri iki gitaramo bizaba ari Ubuntu kuri buri wese.

Korali Narada igiye gukora igitaramo izamurikiramo album yayo ya 2

Korali Shalom yo muri ADEPR Nyarugenge izitabira iki gitaramo


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO