Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Korali Moriah ya ADEPR Gihogwe igiye gukora igiterane gikomeye kizasozwa no kumurika Album Video

Ubwanditsi , 4 months ago

Korali Moriah ya ADEPR Gihogwe ikomeje imyiteguro y’igiterane cy’ivugabutumwa rikomeye kizasozwa no kumurika Album yabo ya kabiri y’amajwi n’amashusho bise ngo "Turagushima Mana".

Muri iki giterane iyi Korali yatumiyemo abandi bakozi b’Imana bazafatikanya barimo Korali Abakorerayesu ya ADEPR Rukurazo ,Umuhanzi Dany Mutabazi n’abavugabutumwa batandukanye nka Ev.Nzaramba Jean Paul na Rev.Ngamije Viateur hamwe n’andi makorali akorera umurimo w’Imana aha i Gihogwe nka Rangurura,Temoignage na Jehovanis.


Korali Moriah ya ADEPR Gihogwe igiye kumurika Album ya 2 y’amashusho

Iki giterane kizaba kuva ku munsi w’ejo ku wa gatanu taliki ya 15 kugeza ku cyumweru cyo kuwa 17 Werurwe 2019 ,iminsi isanzwe kizajya gitangira ku masaha ya nimugoroba naho kucyumweru kikazatangira saa tatu za mu gitondo kugera saa kumi n’ebyiri z’umugoroba(09h00-18h00).

Bwana Ndizeye Emmanuel umuyobozi wa Korali Moriah yavuzeko bateguye iki giterane mu ntego yo kuvuga ubutumwa bwiza Yesu Kristo no gushima Imana ariyo mpamvu bakise igiterane cy’amashimwe kuko bazaba bamurika Album bise ngo "Turagushima Mana".


Korali Moriah mu myiteguro y’igiterane gikomeye

Muri aya magambo uyu muyobozi yagize ati:"Korali Moriah turashima Imana kuko yabanye natwe mu myaka isaga 24 tumaze dutangiye gukora umurimo w’Imana ,suko byari byoroshye ariko rwose twabonye Imana itwiyereka idukoresha iby’ubutwari niyo mpamvu duteguye iki giterane ngo tuzayishimire ndetse tunabwirize ubutumwa bwiza kubatarakizwa .

Korali Moriah ikorera umurimo w’Imana mw’itorero rya ADEPR,Mururembo rw’umujyi wa Kigali muri Paruwasi ya Gihogwe imaze imyaka 24 ibonye izuba kuko yabayeho kuva mu mwaka w’i 1995 itangira ariko Korali y’urubyiruko igizwe n’abantu 8 .Uko imyaka yagiye ishira itera imbere iniyongera none ubu ifite abaririmbyi basaga 110 bari mu ngeri zitandukanye .

Korali Moriah mu myaka 24 imaze yagiye ikora ivugabutumwa hirya no hino mu gihugu cy’u Rwanda ndetse ibasha gukora imizingo y’indirimbo 4 harimo 2 y’indirimbo z’amajwi(Audio) n’indi ibiri y’indirimbo z’amajwi n’amashusho(Audio -Visuel) byumvikane ko iyi Album ya 2 igaragara ariyo bagiye gushyira ku mugaragaro.


Korali Abakorera Yesu ya ADEPR Rukurazo yatumiwe muri iki giterane


Menya byinshi kuri iki giterane


IBITEKEREZO BYANDITSWE KURIYI NKURU

  • Anselme Sundikubwabo , 14 March 2019 , saa 10:58'

    Icyo yanditse :

    Choral Moriah turayishyikiye cyane kuko turayikunda. Iririmba neza, ni ukuri ni abakozi b’Imana.

ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO