Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Korali Maranatha yatumiye Danny Mutabazi mu gitaramo gikomeye izamurikiramo Album nshya

Vincent Nsengiyumva , 1 month ago

Korali Maranatha ikorera umurimo w’ivugabutumwa muri ADEPR Paruwasi Rukiri ya Mbere i Remera mu Mujyi wa Kigali, iri gutegura igitaramo gikomeye izamurikiramo Album nshya y’indirimbo zo mu majwi (audio) yatumiyemo abanyempano bakomeye barimo umuramyi Danny Mutabazi.

Korali Maranatha yamenyekanye cyane mu ndirimbo nka ‘Urihariye’ na ‘Ibuye rizima’ izakora iki gitaramo ku wa 13 Ukwakira 2019 kuri Paruwasi ya Rukiri ya Mbere aho isanzwe ikorera umurimo w’Imana.

Iki giterane cy’amateka cyo kumurika umuzingo wa Gatatu mu ndirimbo z’amashusho, hazanafatirwamo amashusho y’izi ndirimbo nk’uko Nteziryayo Simeon uyobora iyi korali yabitangarije Iyobokamana.

Nteziryayo akomeza avuga ko bahishiye byinshi abazitabira iki gitaramo birimo no kuzabaririmbira indirimbo batigeze bumva na rimwe.

Yagize ati “Abazitabira iki gitaramo turabararikira kuzitabira ari benshi kuko tubafitiye agaseke tuzabapfundurira. Tuzabakorera igitaramo cy’amateka cyane ko hari n’indirimbo nshya tuzabaririmbira batarumva na rimwe.”

Nteziryayo akomeza avuga ko muri iki gitaramo bazaririmba indirimbo za kera ndetse n’iz’ubu zagiye zihembura imitima ya benshi.

Mu baramyi batumiwe muri iki gitaramo harimo umuhanzi uri mu bakunzwe cyane, Danny Mutabazi, umaze kwigarurira abakunzi b’umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana mu ndirimbo zinyuranye zirimo; ‘Amarira y’Ibyishimo’, ‘Carvary’, ‘Ntiwanyihakanye’ n’izindi zakunzwe n’abatari bacye.

Perezida wa Korali Maranatha, Nteziryayo Simeon avuga ko iyi korali yashinzwe mu 1996 itangirana n’abantu 10, kuri ubu ikaba ifite abagera kuri 80.

Iyi Korali imaze gushyira hanze album 2 ndetse ikaba izashyira hanze iya 3 y’amajwi, ikaba iri gutegura no gutangira gushyira hanze amashusho nk’uko uyu muyobozi wayo yabigarutseho.

Korali Maranatha imaze imyaka isaga 20 mu murimo w’ivugabutumwa

Umuramyi Danny Mutabazi ari mu bazitabira iki gitaramo

UMVA HANO ’URIHARIYE’ YA MARANATHA


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO