Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Korali Jehovah Jileh CEP ULK na Bosco Nshuti batumiwe mu gitaramo cya Korali Inkingi ya CEP IPRC Kigali

Ubwanditsi , 2 months ago

Kuri iki cyumweru tariki ya 28 Mata 2019,Muri IPRC Kigali harabera igitaramo gikomeye cyatumiwemo korari Jehovah Jireh imwe mu zikunzwe cyane muri ADEPR.

Ni igitaramo kizabera mu nzu mberabyombi ya kaminuza ya IPRC iherereye ku Kicukiro ho mu mujyi wa Kigali guhera i saa munani z’amanywa.Ni igitaramo cyiswe NIWE REMBO LIVE CONCERT .Iki gitaramo kandi gifite intego iboneka muri Yohana10:9.

”Ni jye rembo, umuntu niyinjira muri jye azakizwa, azinjira asohoke kandi azabona urwuri.”

Iki gitaramo gitumiwemo abaririmbyi batandukanye barimo korari ikomeye yitwa Jehovah Jireh,Umuhanzi Bosco Nshuti ukunzwe cyane kubera indirimbo zakunzwe cyane n’abantu benshi harimo iyitwa ”Ibyo Ntunze” n’izindi.


Korali Inkingi ya CEP IPRC Kigali ikomeje imyiteguro y’igitaramo gikomeye

Ubuyobozi bwa Korari Inkingi buvuga ko bwizeye ko icyubahiro cy’Imana kizazamurwa muri iki gitaramo.Bukomeza buvuga ko biteguye iminyago myinshi muri iki gitaramo ndetse baboneraho gutumira buri muntu wese cyane ko kwinjira muri cyo ari ubuntu.

Bwana Dusingizimana Jean de la Paix umuyobozi wa Korali Inkingi yabwiye IYOBOKAMANA.COM ko intego rusange yo gutegura iki gitaramo ari ugushima Imana kubyo yabakoreye ndetse no gukomeza kwamamaza inkuru nziza ya Yesu Kristo watwitangiye nk’umwami n’umukiza.

Ati:"Abazatabira iki gitaramo bazabasha ku nyurwa n’ibihe byiza by’umuziki w’umwimere kandi icyo nabwira abantu nuko umuntu wese yaba ari abanyeshuri biga muri iri shuri ndetse n’abandi bantu bo hanze y’ikigo bakunda kuramya no guhimbaza Imana batumiwe doreko tuzaba turi kumwe na Korali Jehovah Jileh CEP ULK kuva mu gitondo kugera kumugoroba hamwe n’umuhanzi Bosco nshuti ,murumvako bizaba bishyushye kandi abantu bazabasha gucyura indirimbo zigize Album yacu y’amajwi n’amashusho tuzashyira kumugaragaro uwo munsi .

Korali Inkingi ikorera umurimo w’Imana mw’ishuri rya IPRC Kigali muri CEP(Communautes des Etudiant Pentecotistes) ikaba igizwe n’abaririmbyi 90 bakataje mu murimo w’Imana .




Iki gitaramo kizaba kiri kurwego rukomeye kuko gihuje amatsinda n’abahanzi b’abahanga


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO