Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Korali Isezerano ya ADEPR Nyamagabe iri gutegura ingendo z’ivugabutumwa, yasohoye indirimbo nshya ’Iyavuze’-Yumve

Vincent Nsengiyumva , 4 weeks ago

Korali Isezerano yo mu itorero rya ADEPR mu Karere ka Nyamagabe muri Paruwasi ya Sumba, iri gukora ingendo z’ivugabutumwa hirya no hino mu gihugu, yashyize hanze indirimbo nshyashya yitwa “Iyavuze”

Ni indirimbo bayishyize hanze, mugihe kuri iki cyumweru taliki ya 15 Nzeri 2019, bakoreye urugendo rw’ivugabutumwa muri Paruwasi ya Cyarwa ku mudugudu wa Sahera, bahagirira ibihe byiza hakaboneka n’abihana bakemera gukurikira Umwami Yesu.

Nyuma y’uru rugendo rw’ivugabutumwa, iyi korali Isezerano ku italiki 13/10/2019 izaba iri muri Paruwasi ya Murambi mu karere ka Nyamagabe, nyuma yaho ikazanakorera urundi rugendo mu Mujyi wa Kigali i Kanombe.

Umutoza wa korali Isezerano, Havugimana Jean Nepomscene yabwiye IYOBOKAMANA ko iyi ndirimbo nshyashya "Iyavuze" bayikoze bagamije kubwira abantu ko icyo Imana ivuze igisohoza.

Yagize ati “Twagendeye ko iyo Imana ivuganye n’umuntu wayo, yongera ikagaruka ikavugana nawe nk’uko ku bwa Aburahamu byari bimeze ikaza ikamubwira ko izamuha urubyaro kandi yarabisohoje.”

Muri korali Isezerano bavuga ko ngo bafite n’ibihamya by’uko ibyo Imana ivuze ibisohoza.

Bashimangira ko hari bamwe mu baririmbyi b’iyi Korali bahawe amasezerano n’Imana, iza no kuyasohoza, kuri ubu bakaba bari mu mashimwe.

Rusingizandekwe akomeza avuga ko ibikorwa byo kwamamaza ubutumwa bwiza babikomeje, yaba mu gukora ingendo z’ivugabutumwa, ibitaramo, n’indirimbo nshyashya zikomeza gufasha abazumva.

Yagize ati “Igikorwa cya mbere dufite ni ivugabutumwa, ibindi ibikorwa ni iby’urukundo nko gusura abarwayi, no muri gereza. Dufite kandi na alubumu 2, kandi twatangiye no gukora indirimbo zizajya ku ya gatatu.”

Korali Isezerano yatangiye kumenyekana cyane mu mwaka wa 2009, ubwo yashyiraga hanze umuzingo wayo wa mbere yise ‘Ineza’.

Yatangiye umurimo w’uburirimbyi mu mwaka w’1999 itangiriye mu cyumba cya Kabacuzi mu cyahoze ari umudugudu wa Gikongoro Paruwasi ya Gikongoro, ubu ni Paruwasi ya Sumba.

Iyi Korali yatangiranye abaririmbyi 5 kuri ubu bakaba bamaze kugera ku baririmbyi 115.

Mu rwego rwo kumenyekana no gukomeza kogeza ijambo ry’Imana hirya no hino binyuze mu ndirimbo, mu mwaka wa 2009 korali Isezerano yasohoye umuzingo w’ indirimbo z’amajwi n’amashusho.

Mu mwaka wa 2017 bashoboye gushyira hanze undi muzingo w’indirimbo z’amajwi n’amashusho wiswe “Ibyo wankoreye Mana”

Korali Isezerano yo mu itorero rya ADEPR mu Karere ka Nyamagabe muri Paruwasi ya Sumba

Imaze imyaka 20 mu murimo w’ivugabutumwa

Iyi korali iherutse gusohora indirimbo nsha ’Iyavuze’

UMVA HANO ’IYAVUZE’ YA KORALI ISEZERANO


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO