Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Korali Iriba ya ADEPR Taba igiye guhisha ifunguro imaze iminsi itetse yifuza kugabura mu minsi ya vuba

Ubwanditsi , October 2018

Ubuyobozi bwa Korali IRIBA, ibarizwa mu Itorero rya Pentekote mu Rwanda (ADEPR), mu Karere ka Huye, Intara y’Amajyepfo, buratangaza ko bamaze iminsi bahuze, bahuriza hamwe ubutumwa bahawe na Mwuka Wera mu ndirimbo icumi (10) zigize umuzingo (album) wa kane uzashyirwa hanze mu ntangiriro z’umwaka utaha.

Iriba ivuga ko indirimbo icumi zose zigize uyu muzingo ubu zamaze gutunganywa mu buryo bw’amashusho, ndetse iza mbere ubu ngo zanamaze gushyirwa hanze.

Neema Marie Jeanne, Ushinzwe Itangazamakuru muri Korali Iriba, avuga ko ubu banafite umuyoboro ku rubuga rwa Youtube bashyiraho indirimbo zamaze gutunganywa.


Korali Iriba ya ADEPR Taba mu karere ka Huye igiye kwarurira abantu amafunguro y’ubutumwa bwiza bubumbiye kuri Album ya 4

Yagize ati: “Tumaze gushyira hanze indirimbo enye: Icyampa, Urakomeye, Uri Uwera na Jehovah Shammah! Zose zanashyizwe ku rubuga rwacu rwa Youtube rwitwa Iriba Choir Rwanda.

Abajijwe icyo ubusanzwe bashingiraho bahimba indirimbo, Neema yavuze ko inganzo y’indirimbo zabo ari Ijambo ry’Imana.

Yavuze kandi ko indirimbo zitarajya hanze, bafite gahunda yo kuzisohora ku buryo bukurikirana, imwe ikazajya isohoka byumweru bitatu nyuma y’indi uhereye ighe indi yasohokeye.

Neema yavuze ko kugira ngo abantu bajye bahita babona indirimbo za Korali IRIBA zigisohoka, byaba byiza bakoze subscribe ku rubuga rwa IRIBA kuri Youtube.
Perezida wa Korali IRIBA Vincent Musafiri yemeje iby’uyu mushinga, anongeraho ko hatabayeho impinduka zitunguranye album izashyirwa ahagaragara mu gihembwe cya mbere cy’umwaka utaha wa 2019.

Yagize ati: “Indirimbo z’iyi album zizaza zifite n’amashusho, turasaba abantu inkunga y’amasengesho no gukomeza kudushyigikira muri byose. Icyaduha ubu butumwa bukazahindura imitima ya benshi ndetse bukanabegereza Imana kurushaho. ”


Korali Iriba ya ADEPR Taba uko imyaka ishira niko irushaho kwaguka no gutera imbere

Korali Iriba yatangiye umurimo mu mwaka w’1995, itangijwe n’abantu 18 mu Karere ka Huye, ifite intego yo kuramya Uwiteka no kuvuga ubutumwa bwa Yesu Kristo binyuze mu ndirimbo. Kuri ubu igizwe n’abaririmbyi 138 bari mu ngeri zitandukanye. Iriba yamenyekanye cyane kubera ibikorwa byayo by’ivugabutumwa by’umwihariko indirimbo zayo zigize umuzingo wa kabiri n’uwa gatatu zirimo: Witinya, Irakubaha, Turiho, Ntakibasha n’izindi.

Wifuza gufashwa na zimwe mu ndirimbo zigize iyi Album wazireba hano kuri Youtbe Chanel y’iyi Korali :

tps://www.youtube.com/channel/UCtjwPhSKME4wcizi5IPf3Cg/videos


IBITEKEREZO BYANDITSWE KURIYI NKURU

  • kito , 12 October 2018 , saa 11:14'

    Icyo yanditse :

    Nukuri Korari Irina ndabakunda cyane mugumemo amavuta y’Imana abane namwe.

ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO