Sangiza iyinkuru Inshuti zawe kuri :

Korali Intumwa ya EPR Kanombe yatumiye Healing Worship Team na Pastor Zigirincuti Michel mu gitaramo cyo kumurika Album yabo ya mbere


Yanditswe na     Ubwanditsi
27 July 2018 saa 03:42'

Korali Intumwa ikorera umurimo w’Imana mw’itorero ry’Abapresibiteriyene (EPR ) muri Paruwasi ya Kanombe iteguye igitaramo gikomeye cyo gushima Imana kubyo yabakoreye mu myaka 9 bamaze bakora umurimo w’Imana.


Bwana Kanyarwanda Innocent umuyobozi wa korali Intumwa aganira n’itangazamakuru

Muri iki gitaramo cy’amashimwe Korali Intumwa izaba ifitemo umuhango ukomeye wo kumurikiramo umuzingo wabo wa mbere w’indirimbo z’amajwi ari nayo mpamvu batumiye itsinda rya Healing Worship Team na Pastor Zigirincuti Michel nk’uzaba umwigisha w’ijambo ry’Imana.

Mu kiganiro ubuyobozi bw’iyi korali bwagiranye n’itangazamakuru bavuzeko korali Intumwa yuzuye amashimwe bitewe n’imiromo ihambaye Imana yabakoreye kandi ikanabakoresha mu kwagura ubwami bw’Imana .


Uwicaye kuruhande n’umushumba wa EPR Paruwasi ya Kanombe wari waherekeje korali Intumwa mu kiganiro n’abanyamakuru

Kanyarwanda Innocent umuyobozi w’iyi korali yagize ati:" Korali Intumwa imaze imyaka isaga 9 ibonye izuba kuko yabayeho kuva mu mwaka w’i 2009 ,itangira ntiryari ryoroshye ariko turashima Imana ko yagiye itwiyereka mu buryo bwose turaguka ubu kandi Imana idukoresha hirya no hino mw’itorero ryacu rya EPR by’umwihariko muri Paruwasi yacu ya Kanombe ".

Uyu muyobozi yakomeje avuga kuri iki gitaramo aho yavuzeko bagiteguye mu ntego yo gushima Imana no gushyira kumugaragaro umuzingo wabo wa mbere w’amajwi uzaba ugizwe n’indirimbo 10 ati :"Iki gitaramo gifite insanganyamatsiko yanditse mu gitabo cy’Abaroma 15:96(Nzavuga ishimwe ryawe mu mahanga ,kandi nzaririmba izina ryawe ) ,nukuvugako tuzaba turirimba amashimwe y’Imana kubwimirimo itangaje yakoze ari nayo mpamvu twatumiye itsinda rya Healing Worship Team ,Trinity Worship Center ,Korali Abiteguye ya EPR Gikondo ndetse na Pastor Zigirincuti Michel ngo bazifatikanye natwe".


Menya byinshi kuri iki gitaramo

Iki gitaramo cy’amashimwe kizanamurikirwamo Album korali intumwa yisde ngo "Turi kungoma y’uwatsinze" kizaba ku cyumweru cyo kuwa 05 Kanama 2018 kikazabera kurusengero rwa EPR Kanombe kuva kw’isaha ya saa munani kugera saakumi n’ebyiri(14h00-18h00).


Korali Intumwa ya EPR Kanombe igizwe n’abairirmbyi 32 bari mu ngeri zitandukanye

Korali Intumwa ikorera umuromo w’Imana mw’itorero rya EPR mu mujyi wa Kigali muri Paruwasi ya Kanombe ,imaze imyaka icyenda itangiye gukora umurimo w’Imana ,ubu ikaba igizwe n’abaririmbyi 32 bari mu byiciro bitandukanye ,ikaba ifite indirimbo nyinshi zabo biyandikiye murizo 10 bakaba bagiye kuzishyira kumugaragaro ndetse yanagiye ikora ivugabutumwa mu bice bitandukanye by’igihugu by’umwihariko akaba arimwe mu makorali akomeye muri iri torero rya EPR dore ko umwaka ushize wa 2017 yatwaye igikombe cy’amarushanwa y’amakorali ategurwa na Presybitery ya Kigali nka korali yahize izindi mu guhimba indirimbo nziza ku nsanganyamatsiko bari bahawe.


Umuyobozi wungirije wa Korali Intumwa yahamije ko Imana yabakuye kure kandi ko bagiye guhita batangira gutunganya izi ndirimbo ku mashusho



Ubuyobozi bwa korali Intumwa mu kiganiro n’itangazamakuru

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.