Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Korali Ibyiringiro ya ADEPR Batsinda igiye gukora igiterane gikomeye kizahembukiramo imitima

Vincent Nsengiyumva , 6 days ago

Korali Ibyiringiro ikorera umurimo w’ivugabutumwa muri ADEPR Paruwasi Batsinda mu mujyi wa Kigali, iri gutegura igiterane yise ‘Himbaza live Concert’ cyo kuramya no guhimbaza kitezweho kuzahembura imitima ya benshi ndetse no gusabana n’Imana by’ukuri.

Himbaza live Concert ni igiterane kizaba mu minsi ibiri, kuwa Gatandatu taliki 12 Ukwakira ndetse no ku Cyumweru taliki 13 Ukwakira 2019, kibere i Batsinda kuri Paruwasi ya ADEPR.

Iki giterane cy’ivugabutumwa kizaba gifite insanganyamatsiko iri mu byanditswe muri Matayo 20,8-19, aho Yesu yabwiye abigishwa be ngo ‘Mugende mwigishe amahanga yose, mubwirize abantu iby’ubutumwa bwiza kandi abazemera muzababatize.’

Perezida wa Korali Ibyiringiro Habiyakare Celestin yatangarije IYOBOKAMANA ko abazitabira iki giterane bazabona Korali Ibyiringiro yo mu mwaka wa 2019 itandukanye n’iyo mu myaka yo hambere.

Yagize ati “Abantu bazitabira iki giterane bazabona korali Ibyiringiro iri mu nzira zihuta kandi z’iterambere mu buryo bwo kuramya Imana no kuyihimbaza.Ntabwo tuzaba turimo kwerekana imodoka nziza cyangwa ibindi bigezweho by’agaciro gahambaye, tuzaba turimo kwerekana imiririmbire mishya, twerekana aho twavuye mu buryo bw’umwuka kuva muri 1992 kugeza mu 2019, tunerekana aho twifuza kugera.”

Yavuzeko intego nyamukuru y’iki giterane ari ukuramya no guhimbaza, aho abazakitabira bazagiriramo ibihe byiza byo kwegerana no kwiyunga n’Imana.

Habiyakare avuga ko muri iki giterane kizitabirwa n’abavugabutumwa banyuranye ndetse n’amakorali azaza kubatera ingabo mu bitugu aturutse mu bice bitandukanye by’igihugu.

Amakorali azafatikanya na Korali Ibyiringiro muri iki giterane harimo; Korali gana ku musaraba yo muri Paruwasi Ngarama mu karere ka Gatsibo, Korali Ari ku ngoma ya Paruwasi Gasave ndetse na Korali Ebenezer na Korali Abarindiriye za Batsinda.

Hazaba hari n’abavugabutumwa banyuranye barimo Evangelist Eric ukorera umurimo w’Imana mu Gatsata, ndetse n’abapasiteri banyuranye ba Batsinda barimo, Pasiteri Mugabo Venuste, Pasiteri Murenzi Eugene ndetse n’Umushumba wa Paruwasi Batsinda, Mutabazi Prosper akazaba ari nawe mwigisha mukuru muri iki giterane.

Habiyakare yavuze ko kwinira muri iki giterane bizaba ari Ubuntu kuri buri wese ngo kuko twaremewe kuramya Imana no kuyihimbaza.

Akomeza avuga ko kugeza ubu bafite volume imwe y’indirimbo bakoze zirimo n’izo bakoreye amashusho.

Yakomeje avuga ko nyuma y’iki giterane bazatangiza umushinga wo gukora volume ya kabiri y’indirimbo z’amajwi n’amashusho ku buryo bwagutse.

Avuga ko mu myaka 27 iyi korali imaze mu rugendo rw’ivugabutumwa yagiye ica muri byinshi bikomeye ikabasha kubinyuramo ndetse ntibibace intege, aho kuri ubu bahagaze neza ku buryo bafite n’imishinga iteza korali imbere mu buryo bw’amikoro birimo gufasha abafite ibirori ndetse n’ubukwe babakorera za tent, ndetse n’ibikoresho byo kwaruriraho.

Korali Ibyiringiro yatangiye umurimo w’ivugabutumwa mu mwaka wa 1992, itangirana n’abantu 17 ari icyumba cy’amasengesho cyakoreraga i Giheka, iza kwisanga mu ivugabutumwa rinyuze mu ndirimbo yakomeje kugeza na magingo aya.

Korali Ibyiringiro iri gutegura igiterane cyitezweho guhembura imitima y’abazacyitabira

Korali Ibyiringiro imaze imyaka 27 ikora umurimo w’ivugabutumwa

Korali Ibyiringiro ikorera umurimo w’Imana kuri Paruwasi Batsinda akaba ari nayo korali yaho ya mbere


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO