Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Korali Horebu ya ADEPR Kimihurura yakajije imyiteguro y’ivugabutumwa igiye gukorera mu Bugesera

Ubwanditsi , 2 weeks ago

Korali Horebu ikorera umurimo w’Imana mw’itorero rya ADEPR mu rurembo rw’umujyi wa Kigali ikomeje imyiteguro y’urugendo rw’ivugabutumwa izakorera mu karere ka Bugesera muri Paruwasi ya ADEPR Nyamata k’umudugudu wa Gatare.

Uru rugendo rw’ivugabutumwa Korali Horebu izakorera mu karere ka Bugesera ruzaba kuri iki cyumweru taliki ya 24 Ugushyingo 2019 aho biteganijwe ko iyi Korali izahaguruka mu mujyi wa Kigali mu gitondo cya kare ikerekeza kuri uyu mudugudu wa Gatare aho izirirwa ivuga ubutumwa bwiza mu ndirimbo n’ijambo ry’Imana .


Horebu Choir ya ADEPR Kimihurura ikomeje imyiteguro y’ivugabutumwa izakorera mu Bugesera kuri iki cyumweru

Mu kiganiro IYOBOKAMANA.COM twagiranye na Bwana Uwizeye Placide umuyobozi wa Korali Horebu yemeje aya makuru avugako bari mu myiteguro y’urugendo aho yavuzeko batumiwe n’ubuyobozi bw’uyu mudugudu wa Gatare muri Bugesera maze bemera kujya mw’iri vugabutumwa nkuko umuhamagaro wabo uri.

Muri aya magambo uyu muyobozi yagize ati:"Mu by’ukuri imyiteguro tuyigeze kure yaba ama Repetition ndetse no gusenga Imana tuyisaba imbaraga n’amavuta byose biri kugenda neza ngo tuzagire iminyago tuvana muri uru rugendo.

Yakomeje avugako uburyo gahunda yo kucyumweru ipanze biteganijwe ko mu gitondo kw’isaha ya saatatu kugera saa sita bazifatikanya n’abakristo bo kuri uyu mudugudu noneho nyuma ya saasita bagakora igitaramo gikomeye kizasoza ku masaha y’umugoroba bakabona kugaruka i Kigali.

Korali Horebu ikorera umurimo w’Imana mw’itorero rya ADEPR mururembo rw’umujyi wa Kigali muri Paruwasi ya ADEPR Kimihurura yabonye izuba kuva mu mwaka w’i 1987 itangizwa n’abantu 12. Mu myaka 32 imaze ibayeho imaze gukora Album 4 zirimo 3 z’amajwi n’imwe igaragara.Ubu ikaba igizwe n’abaririmbyi 90 bari mu byiciro bitandukanye.

IYOBOKAMANA.COM /TV tuzabagezaho imigendekere y’iri vugabutumwa.




Korali Horebu iriteguye mu buryo bwose yaba imiririmbire ,imisengere ndetse n’imicurangire


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO