Sangiza iyinkuru Inshuti zawe kuri :

Korali Holy Nation ya ADEPR Gatenga yatumiye Papy Clever na Rev.Masumbuko Josue mu gitaramo gikomeye bise "Ishyanga ryera Live Concert "


Yanditswe na     Ubwanditsi
28 November 2018 saa 01:10'

Korali Holy Nation ikorera umurimo w’Imana mw’itorero rya ADEPR Paruwasi ya Gatenga ikomeye imyiteguro y’igitaramo gikomeye yise ngo "Ishyanga ryera Live Concert " batumiyemo umuramyi Papy Clever na Rev.Masumbuko Josue nk’umwigisha w’ijambo ry’Imana.

Iki gitaramo kizaba ku cyumweru taliki ya 2 Ukuboza 2018 kuva kw’isaha ya saa munani kugera saa moya z’umugoroba (14h00-19h00) kikazabera kurusengero rwa ADEPR Paruwasi ya Gatenga


Korali Holy Nation ya ADEPR Gatenga isigaje iminsi 4 igataramana n’abakunzi babo

Bwana Ruzibiza Athanase umuyobozi wa Korali Holy Nation mu kiganiro yagiranye na IYOBOKAMANA.COM yavuze ko iki gitaramo bagiteguye mu ntego yo gushima Imana yarinze abanyarwanda none umwaka ukaba urimo urangira itorero ry’Imana n’abanyarwanda muri rusange turi amahoro

Ati:" Iki gitaramo turi gutegura kizaba ari icy’amashimwe n’ivugabutumwa aho tuzataramana n’inshuti zacu ndetse n’ abakunzi b’ Indirimbo zo guhimbaza Imana muri rusange kandi nkurikije uko imyiteguro imeze kuruhande rwa Korali ndahamya ndashidikanya ko abazitabira igitaramo cyacu bazanyurwa mu buryo bwose kuko usibye no gutegura imiririmbire twaranabisengeye bihagije ".Iki gitaramo kiswe "ISHYANGA RYERA" intego yacyo yanditse muri 1Petero 2:9.


Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.