Sangiza iyinkuru Inshuti zawe kuri :

Korali Herumoni ya ADEPR Rubona i Rubavu igiye kongera gutaramira i Kigali


Yanditswe na     Ubwanditsi
8 October 2018 saa 09:54'

Korali Herumoni ibarizwa mu Karere ka Rubavu ikaba ikorera umurimo w’Imana mu itorero rya ADEPR Paruwasi ya Rubona igiye kongera gutaramira abatuye mu Mujyi wa Kigali mu mpera z’iki cyumweru mu giterane gikomeye cyateguwe n’itorero rya ADEPR Paruwasi ya Gatenga ku mudugudu waho wa Karambo aho ivuga ko yiteguye kuzaririmbira abakunzi bayo indirimbo nyinshi ziganjemo izakera n’inshyashya.

Mukashema Clementine umuyobozi wa korali Herumoni mu kiganiro yagiranye na IYOBOKAMANA.COM yavuze ko bari baherutse gutaramira mu Mujyi wa Kigali umwaka ushize ari nayo mpamvu bakajije imyiteguro y’uru rugendo batumiwemo kuri ADEPR Gatenga kumudugudu wa Karambo.


Korali Herumoni ya ADEPR Rubona yakereye kongera gutaramira abanya Kigali

Uyu muyobozi wa korali yakomeje avugako Herumoni izirikana cyane abakunzi bayo kuko aho bageze babifitemo uruhare rukomeye . Tumubajije impamvu bari bamaze iminsi bataza gutaramira i Kigali yasubijeko biterwa n’uko impande zose z’igihugu ziba zikenye korali ati:"Ntabwo tuba twicaye tuba dukorera n’ahandi muzindi ntara kandi turi no gutunganya Album yacu nshyashya izaba ari iya 4 y’amajwi ikaba iya 3 y’amashusho twifuzako izasohoka byibuze mu mpera z’uyu mwaka wa 2018 ,birumvikana ko tuba duhugiye mu bikorwa by’ivuguaubutumwa n’ubundi".

Ku ruhande rw’ubuyobozi bw’umudugudu wa ADEPR Karambo bateguye iki giterane bavuze ko kizamara iminsi ibiri kuko kizatangira kuri uyu wa gatandatu taliki ya 13 kugera ku cyumweru taliki ya 14 Ukwakira 2018 , bakaba baragihaye intego yo gushyigikira inzozi z’umwana w’urubyiruko bamufasha gutegura ejo heza bagendeye kw’ijambo ry’Imana ryanditswe mu gitabo cya Luka 2:40 (Nuko uwo mwana arakura agwiza imbaraga ,yuzuzwa ubwenge.......).

Mwarimu Hagenimana Anastase umuyobozi w’uyu mudugudu wa Karambo yakomeje avuga ko iki giterane gitueguwe kubufatanye bwa Korali Bethifage n’ubuyobozi bw’umudugudu ati :"Iyo utoje umwana ukuri muto inzira nziza ijambo ry’Imana rivugako azarinda asaza atayiteshutse kandi iyo ushaka ko ejo hazaza h’itorero ry’Imana n’igihugu muri rusange hazaba heza wigisha abana gukunda itorero n’igihugu .izi nizo mpamvu twateguye iki giterane .


Rev.Masumbuko Josue umwe mu bigisha bakunzwe na benshi ari mubazabwiriza muri iki giterane

Iki giterane kizabonekamo amakorali atandukanye akorera umurimo w’Imana kuri uyu mudugudu wa Karambo nka Bethifage ,Siloam ,Urumuri na Holy Gate hamwe na korali Hermoni izaturuka mu karere ka Rubavu muri Paruwasi ya ADEPR Rubona .

Si amakorali gusa azaboneka muri iki giterane kuko kizaba kirimo n’ijambo ry’Imana rihagije rizigishwa n’abakozi b’Imana batandukanye nka Rev.Masumbuko Josue umushumba w’itorero ry’akarere ka Kicukiro hamwe na Ev.Edssa Mukansonera n’abandi batandukanye barimo ubuyobozi bwa Paruwasi ya Gatenga aho uyu mudugudu ubarizwa .


Urebye kuri Gahunda y’ibiterane by’ivugaubutumwa AADEPR Karambo bafite muri iki gihembwe cya nyuma cy’umwaka wa 2018 ubona ibihe by’ububyutse bukomeye

Itorero rya ADEPR Umudugudu wa Karambo ni hamwe muhantu harangwa ibiterane by’ububyutse kuko iki kigiye kuba nyuma yuko mu mezi yashize bari bafite ikindi bari batumiyemo korali Bethrehem ya ADEPR Gisenyi cyari gifite intego yo kurwanya ibiyobyabwenge ,icyo gihe gisiga umsaruro ukomeye kuko habonetse benshi bihana ndetse ubuyobozi bwa ADEPR Gatenga aha mu Karambo bushimirwa na Police y’igihugu kubw’iki gikorwa k’indashyikirwa bakoze .Aha kuri uyu mudugudu wa ADEPR Karambo kandi mu minsi ishize haherutse kubera ikindi giterane gikomeye bari batumiyemo korali Jehovah Jileh CEP ULK cyari gifite intego yo kurwanya amakimbirane yo mu ngo.


Menya byinshi kuri iki giterane

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.