Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Korali Goshen y’i Musanze yakajije imyiteguro yo kwitabira igiterane cy’urubyiruko rwa ADEPR Gatenga

Ubwanditsi , November 2017

Urubyiruko rwa ADEPR Gatenga rwateguye igiterane gikomeye bahaye intego yo gushishikariza urbyiruko ko ufite izina rya Yesu muriwe ariwe ufite ubugingo buhoraho,kikaba kizitabirwa n’amakorali abarizwa aha mu Gatenga ndetse n’andi azaturuka ahandi nka Penuel ya ADEPR Rukurazo,Nazir ya ADEPR Nyakabanda ndetse na korali Goshen ya ADEPR Musanze yakajije imyiteguro yo kuza gutaramira abanya Kigali doreko ihafite abakunzi benshi.


Menya byinshi kuri iki giterane cy’urubyiruko rwa ADEPR Gatenga

Bwana Kanyanzira Radisilas umuyobozi w’urubyiruko rwo mu Gatenga mu kiganiro yagiranye na IYOBOKAMANA.COM yavuzeko bateguye iki giterane mu ntego zo gusoza umwaka bashima Imana nkurubyiruko ndetse banasengera umwaka mushya w’i 2018 usigaje ukwezi kumwe tukawigeramo.

Muri aya magambo uyu muyobozi yagize ati:"Iki giterane twagihaye intego igira iti "Abafite uwo mwana nibo bafite ubugingo buhoraho(Yohana 5:12 ) bivuzeko muricyo abazakitabira bazigishwa ibijyanye n’uburyo barushaho guharanira kubaha Imana no kuyikorera kugirango bazabone ubugingo buhoraho ,ibi tukaba tuzabisobanurirwa n’abakozi b’Imana batandukanye barimo Pastor Munezero Jean hamwe na Dr Samuel wo muri mwana ukundwa .


Mwarimu Emmanuel Habanabakize ushinzwe icyiciro cy’urubyiruko rwa ADEPR Gatenga

Ibi uyu muyobozi w’urubyiruko yavuze byashimangiwe na mwarimu Emmanuel Habanabakize ushinzwe icyiciro cy’urubyiruko mu Gatenga aho yavuzeko muri rusange bateguye iki giterane bafatikanije n’ubuyobozi bw’umudugudu wa Gatenga ari nayo mpamvu nubwo kizaba aricyo urubyiruko umuntu wese mu kiciro yaba arimo yemerewe kukitabira .

K’uruhande rwa korali Goshen ya ADEPR Musanze ho mu ntara y’amajyaruguru Bwana Mugabo Benjamin umuyobozi wa korali Goshen yavuzeko ubu bakomeje imyiteguro mu buryo bukomeye kuko baziko i Kigali bahafite abakunzi benshi ati:" Abakunzi bacu bari badukumbuye kuko hari hashize amezi agera kuri 5 bataza gutaramira i Kigali bityo rero byumvikane abazitabira iki giterane bazabona uburyohe bw’umuziki w’umwimerere kandi uryoheye amatwi nkuko abantu bamaze kubitumenyeraho".


Korali Goshen yakajije imyiteguro mu buryo bw’imiririmbire no gukaza amasengesho bitegura uru rugendo rw’i Kigali

Uyu muyobozi yaboneyeho umwanya wo gushima Imana kuko yabanye nabo muri uyu mwaka wa 2017 ati :" ingendo zose twari twarapanze gukora muri uyu mwaka zagenze neza kuko uru tuzakorera i Kigali mu mpera z’icyi cyumweru nirwo rwanyuma muzo twari twarapanze uyu mwaka kandi icyo twabiwira abakunzi bacu nuko uyu mwaka ugiye kurangirana no gutunganya Album yacu ya gatanu mu buryo bw’amajwi maze mu ntagiriro z’umwaka utaha tukazayikorera amashusho .

Iki giterane cy’urubyiruko korali Goshen izitabira mu Gatenga kizatangira kuri uyu wa gatanu taliki ya 01 Ukuboza 2017 ku masaha y’umugoroba gikomeze ku cyumweru taliki ya 03 Ukuboza 2017 kikaza kizitabirwa n’amakorali yo mu Gatenga nka Holy Nation ,Ukuboko kw’iburyom,Elayo,Beura,Alfajil n’izindi zizaturuka ahandi nka Penuel ya ADEPR Rukurazo,Nazir ya ADEPR Nyakabanda ndetse na korali Goshen ya ADEPR Musanze .


Pastor Munezero Jean umuvugabutumwa umaze kubaka izina muri ADEPR azitabira iki giterane

Umva zimwe mu ndirimbo korali Goshen izaririmbira muri iki giterane:


IBITEKEREZO BYANDITSWE KURIYI NKURU

  • uwibanze jean de Dieu , 2 December 2017 , saa 07:35'

    Icyo yanditse :

    wow............. I will be there

ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO