Sangiza iyinkuru Inshuti zawe kuri :

Korali Goshen y’i Musanze iherutse gukora igitaramo gikomeye i Kigali irahagarutse mu giterane yatumiwemo na Korali Penuel


Yanditswe na     Ubwanditsi
25 July 2018 saa 05:59'

Korali Goshen ya ADEPR Musanze nyuma y’igitaramo gikomeye iherutse gukorera mu mujyi wa Kigali irahagarutse aho yatumiwe na korali Penuel ya ADEPR Eden mu giterane kizasozwa no kwizihiza isabukuru y’imyaka 20 bamaze bakora umurimo w’Imana.

Korali Goshen ya ADEPR Musanze iherutse gukora igitaramo gikomeye mu mujyi wa Kigali cyari cyiswe ’Imirimo y’Imana Live Concert’ kiba tariki 10 Kamena 2018 muri Dove Holtel ndetsae gisiga amateka akomeye kuko abakitabiriye banyujwe n’umuziki w’umwimerere aharekejwe n’indirimbo zuje ubutumwa buhembura.


Korali Penuel ya ADEPR Eden itegiye igiterane kizasozwa no kwizihiza isabukuru y’imyaka 20

Mu kiganiro IYOBOKAMANA.COM twagiranye na Bwana Rwampfizi Jean Pierre umuyobozi wa korali Penuel yavuzeko buzuye ishimwe ku Mana yo yabanye nabo kuva batangiye umurimo wayo kugeza magingo aya.

Ati: “Turashima Imana kuko yadushoboje umurimo wayo mu myaka 20 tumaze tuyikorera,nukuri twabonye Imana itwiyereka muri byose none tugeze igihe cyo kuyishimira uburinzi bwayo no kwizihiza isabukuru y’iyi myaka 20 tumaze dukora uyu muromo

Uyu muyobozi yakomeje avugako iki giterane cyo gushima Imana kubyo yakoze mu myaka 20 korali Penuel imaze ibayeho kizaba ku mataliki ya 27 kugera 29 Nyakanga 2018 kikazabera kurusengero rwa ADEPR Kicukiro ku mudugudu wa Eden uherereye ahazwi nko kuri Niboye kikaba kizitabirwa n’andi makorali atandukanye yo kuri uyu mudugudu hamwe na korali Siloam ya ADEPR Bibare ndetse na korali Goshen ya ADEPR Musanze hamwe n’abavugabutumwa batandukanye.


Korali Goshen ya ADEPR Musanze yahamije aya makuru ko izitabira iki giterane cya Pemuel i Kigali

Ku ruhande rwa korali Goshen y’i Musanze yitezwe na benshi muri iki giterane Bwana Kamanzi Danny Perezida wa korali Goshen yabwiye IYOBOKAMANA.COM ko batazacogora gukorera Imana kuko bazi neza k’umuhate wabo atari uw’ubusa ku mwami .

Ati:"Twari duherutse i Kigali mu gitaramo gikomeye twakorereye muri Dove Hotel mu kwezi gushize rwose twabonye Imana idifasha kigenda neza ,none tuhagarutse muri iki giterane twatumiwemo na korali Penuel ya ADEPR Eden bityo turahamagarira abakunzi bacu kuzaza gufatikanya natwe kandi turabizeza ko bazanyurwa n’indirimbo tuzabaririmbira nkuko bisanzwe".


Korali Goshen abanyakigali ntibazibiagirwa ibihe byiza bagiranye nayo muri Dove Hotel

Iki giterane cyatumiwemo korali Goshen y’i Musanze kizaba kuva kuri uyu wa gatanu taliki ya 27 kugera ku cyumweru cyo kuwa 29 Nyakanga 2018 aho kizasozwa n’ibiroli bikomeye byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 20 iyi korali imaze ibayeho ,kikazabera kurusengero rwa ADEPR Kicukiro ku mudugudu wa Eden uherereye ahazwi nko kuri Niboye kikaba kizajya gitangira ku masaha ya nimugoroba naho kucyumweru kigatangira saatatu za mugitondo kugera saakumi n’imwe (9h00-17h00).

Incamake y’amateka ya korali Penuel ya ADEPR Eden iteguye igiterane cyo kwizihiza isabukuru y’imyaka 20:

Korali Penuel ya ADEPR Niboye(Eden ) yabonye izuba ku wa 19 Nyakanga 1998 ivukira ku mudugudu wa ADEPR Kicukiro/Niboye (Eden) ikaba yaratangiranye n’ishingwa ry’uwo mudugudu ,icyo gihe yatangiranye n’abaririmbyi 8 ariko kugeza ubu ikaba ifite abaririmbyi 63,ariko muri aba bayitangje ubu hakaba harimo 2 .

Korali Penuel yatangiye ari iy’urubyiruko maze uko imyaka yagiye ishira bagenda bakura none magingo aya ubu igizwe n’ingeri zose kuko yagiye ishyingira ,iranashyingirwa ari nako yakira abaririmbyi abashya ubu hakaba harimo ingeri zose abasore,inkumi,abagabo ndetse n’abagore.

Mu myaka 20 imaze ibayeho ikaba imaze kugera kuri byinshi bitandukanye harimo ivugabutumwa ryo mu ntara zose zo mu Rwanda ndetse no hanze y’igihugu urugero ni nk’aho muri 2014 Korali Penuel yajyaga mu ivugabutumwa mu gihugu cya Uganda mu ishami rya ADEPR ryari rimaze kuvukayo ndetse ubu ikaba ifite Album ebyiri ziri muburyo bwo kumva ,ikaba yaranakoze ibindi bikorwa bitandukanye by’urukundo birimo kuremera abatishoboye barimo imfubyi ndetse n’inshike za Jenocide yakorewe abatutsi 1994.

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.