Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Korali Gologota iri gutegura igitaramo gikomeye yatumiyemo Bethania ifatwa nk’umubyeyi w’andi makorali ya ADEPR

Vincent Nsengiyumva , 2 weeks ago

Korali Gologota ikorera umurimo w’ivugabutumwa ry’indirimbo i Nyagatovu mu Mujyi wa Kigali yateguye igiterane cy’iminsi ine yatumiyemo Bethania ibarizwa i Gihundwe mu Karere ka Rusizi ifatwa nk’umubyeyi w’andi makorali yo muri ADEPR.

Iki giterane cyiswe “Uwiteka niwe Buhungiro Live Concert’’ giteganyijwe gutangira ku wa 8 Kanama kigasozwa ku wa 11 Kanama 2019.

Iki giterane gikomeye gifite intego iri muri Zaburi 46:2 hagira hati “Imana ni yo buhungiro bwacu n’Imbaraga zacu, ni umufasha utabura kuboneka mu byago no mu makuba.”

Korali Gologota ibarizwa kuri ADEPR Nyagatovu muri Paroisse ya Rukurazo yagitumiyemo Bethania iri mu zikuze muri ADEPR, Holy Nation Choir yo mu Gatenga n’izindi zirimo Korali Rangurura y’i Gihogwe na Korali Rehoboti yo kuri ADEPR Rukiri II.

Umuyobozi wa Korali Gologota, Rwirangira Aimable, yatangaje ko intego y’icyo giterane ari ukwamamaza ubutumwa bwiza no kubwira abantu bose ko ku Mana ari ho hari ubuhungiro bwizewe.

Yagize ati “Iki giterane tumaze igihe kinini tugitegura tunagisengera kandi twizeye neza ko tuzagikuramo iminyago myinshi. Twizeye ko abazacyitabira bazasobanukirwa ubuhungiro bw’ukuri.’’

Abazitabira iki giterane cyagutse bazataramana na Bethania mu minsi ibiri ya nyuma.

Korali Betaniya ifite amateka yihariye n’inararibonye mu murimo wo kubwiriza ubutumwa bwiza mu ndirimbo kuko ari na yo yashinzwe bwa mbere nyuma y’ivuka rya ADEPR. Yatangiye gukora uwo murimo mu 1965 ibarizwa i Gihundwe.

Ibitaramo itumirwamo byitabirwa n’abatari bake ahanini kubera abenshi mu bayinyuzemo n’ababakomokaho babarizwa mu Mujyi wa Kigali.

Pasiteri Uwambaje Emmanuel wari umaze igihe mu mahanga aho yiga mu Bubiligi n’abavugabutumwa barimo Edissa na Mugabo nibo bazigisha ijambo ry’Imana muri iki giterane.

"Uwiteka niwe Buhungiro Live Concert" izabera kuri ADEPR Nyagatovu; biteganyijwe ko ku wa Kane no ku wa Gatanu igiterane kizatangira saa 16:30 gisozwe saa 20:00, mu gihe mu mpera z’icyumweru kizatangira saa 14:00 kugeza saa 18:00 z’umugoroba.

Korali Bethania yatumiwe muri iki gitaramo yamamaye cyane mu ndirimbo zagiye zifasha benshi zirimo “Njya nezezwa no gukora umurimo”, “Urugamba”, “Umbe hafi”, “Kwiringira Uwiteka”, “Urukundo ruhebuje” na “Ishyanga rikomeye.”

orali Gologota ikorera umurimo w’ivugabutumwa ry’indirimbo muri ADEPR Nyagatovu iri mu zikunzwe muri ADEPR

Korali Bethania iri mu zifite amateka akomeye muri ADEPR yatumiwe mu giterane i Kigali

Korali Holy Nation yo mu Gatenga nayo yatumiwe muri iki giterane


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO