Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Korali Gilgal yo muri CEP UR Nyarugenge igiye gukorera urugendo rw’ivugabutumwa mu Burasirazuba

Editorial , 4 months ago

Korali Gilgal ikorera umurimo wo kuramya no guhimbaza Imana muri Kaminuza y’u Rwanda, ishami rya Nyarugenge yateguye urugendo rw’ivugabutumwa rwitiriwe indirimbo ‘Ntituzaceceka’ yakunzwe cyane mu bihe byashize.

Iyi Korali ikomeje kunoza imyiteguro y’ivugabutumwa izagira tariki ya 02 Gashyantare 2020 aho izerekeza mu Karere ka Ngoma mu Itorero rya ADEPR Paruwasi ya Kibungo umudugudu wa Rubimba.

Umuyobozi wa Korali Hilgal, Hashimwimana Esron yabwiye IYOBOKAMANA ko uru rugendo rw’ivugabutumwa rwita “ NTITUZACECEKA TOURS” rugamije kuvuga ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo babinyujije mu ndirimbo.

Ngo intego yabo nyamukuru iri mu Ibyakozwe n’intumwa 4:20 (Kuko tutabasha kwiyumanganya ngo tureke kuvuga ibyo twabonye kandi twumvise) uyu muyobozi yatangaje kandi ko muri izo ngendo z’ivugabutumwa bagirira mu ntara zitandukanye z’igihugu habonekamo umusaruro ushimishije w’abantu bihana ibyiha bakakira Yesu Kristo nk’Umwami n’Umucunguzi w’ubugingo bwabo.

Yagize ati “Muri iri vugabutumwa tubonamo umusaruro ushimishije nk’uko bigaragazwa n’abihana kakemera kwakira Yesu Kristo nk’Umwami n’Umukiza wabo,nkaba nkangurira abakunzi bacu bari mu ntara y’Iburasirazuba by’umwihariko abo mu karere ka Ngoma."

Yakomeje agira ati "Kuzitabira iri vugabutumwa kuko hari byinshi tubahishiye mu ndirimbo zacu bajyaga bakurikirana ku ma radio na za television n’ibindi binyamakuru bitandukanye.”

Si ubwa mbere iyi korali ikorera ivugabutumwa mu ntara y’Iburasirazuba kuko taliki ya 16 Kanama 2015 yari iri ku mudugudu wa Gahini muri Paruwasi ya ADEPR Rwinkuba ho mu karere ka Kayonza.Muri uyu mwaka kandi iyi korali izagira ingendo z’ivugabutumwa mu ntara zitandukanye z’igihugu harimo n’umujyi wa Kigali mu rwego kwamamaza ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo hafi na kure.


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO