Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Korali El Shaddai yaririmbye amashimwe y’imirimo itangaje Imana yakoze

Ange Peace Niyonkuru , 1 week ago

Korali El Shaddai ikorera umurimo w’ivugabutumwa mu Itorero Inkuru Nziza muri Paruwasi ya Gihogwe, yashyize hanze indirimbo nshya yise ‘Mbayeho nshima’, igaragaza amashimwe ku mirimo itangaje Imana yakoze.

Iyi korali yamamaye mu ndirimbo zirimo ‘Ineza yawe’, Hari igihe’, ‘Ni muhumure’ n’izindi zatumbagije izina ryayo ndetse urutse kuba ikunzwe mu Itorero Inkuru Nziza ariko indirimbo zayo zomora imitima ya benshi by’umwihariko abakristo.

Iyi ndirimbo ‘Mbayeho nshima’, yasohotse ku wa 7 Gashyantare 2019, yakozwe mu buryo bw’amajwi na Nicolas umenyerewe mu gutunganya indirimbo by’umwihariko izo kuramya no guhimbaza Imana hano mu Rwanda.

Ni indirimbo ikoze muburyo bwa gihanga muri za njyana zizwi nka ‘Sebene’ benshi mu bakunzi bumuziki w’indirimbo zaririmbiwe Imana basigaye bakunda .

Ubuyobozi bwa Korali El Shaddai buvuga ko “Impamvu y’iyi ndirimbo kuri ari ugushima Imana ku mirimo itangaje yakoze muri twe ,ubuntu yagize yesu agapfira abanyabyaha twese tukaba turiho dushima.”

Korali El Shaddai yatangiye gukora umurimo w’Imana mumpera za 2000, aho yatangiye ari itsinda ry’Abanyeshuri ryakoraga mu biruhuko.

Muri icyo gihe yitwaga Korali y’abanyeshuri ariko mu 2002, yaje guhindura izina yitwa El Shaddai, kugeza mu 20008m ubwo bamwe muri abo banyeshuri basoje amashuri yisumbuye batangira kuririmba mu buryo buhoraho aho kuririmba mu biruhuko gusa.

Korali El Shaddai imaze kumurika alubumu yayo ya mbere igizwe nindirimbo 10 yayishyize hanze mumwaka wa 2016, indirimbo zose ziyiriho zirimo izifite amashusho n’izindi ziri kugenda zikorerwa amashusho kuri ubu.

Ni Korali yiganjemo urubyiruko ariko harimo na bamwe muri bo bubatse ingo, Imana ikomeje gukoresha mu buryo butandukanye bakomeza kwamamaza Inkuru Nziza.

Umva hano indirimbo nshya ya Korali El Shaddai

Bamwe mu baririmbyi bo muri Korali El Shaddai y’i Gihogwe


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO