Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Korali El-Shaddai igiye gukora igitaramo yise ’Cikamo Live Concert’ yatumiyemo Alarm Ministries na Healing Worship Team

Ubwanditsi , 4 months ago

Korali El-Shaddai ikora ivugabutumwa rinyuze mu ndirimbo yateguye igitaramo gikomeye yise ‘Cikamo Live Concert’ yatumiyemo amatsinda akunzwe mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana ya Alarm Ministries na Healing Worship Team.

‘Cicamo Live Concert iteganyijwe kuwa 14 Nyakanga 2019. Izabera muri Dove Hotel ku Gisozi. Iki gitaramo cyatumiwemo Alarm Ministries na Healing Worship Team amatsinda akunzwe n’abatari bacye.

Umuyobozi muri Korali El Shaddai, Sembabazi Moses, yatangaje ko imyiteguro y’igitaramo ‘Cikamo Live Concert’ igeze kure.

Yagize ati “Tumaze igihe kitari gito twitegura iki gitaramo kandi turizera ko umuntu wese uzahagera azanyurwa n’ibyo bazahabwa.’’

El Shadai imaze imyaka 11 ikora umurimo w’Imana wo kuyiramya no kuyihimbaza. Iyi korali ibarizwa mu Itorero Isoko Ibohora iri mu zazamutse neza, inafite ibihangano bikunzwe n’aatari bacye bakunda indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana.

Korali El-Shaddai yamamaye cyane mu ndirimbo nka ‘Cikamo’ yitiriye igitaramo, ‘Goligota’, ‘Uzi imyicarire’, ‘Kuko uri muri njye’ n’izindi zigaruriye abatari bacye bakunda iz’irimo ubutumwa bwiza.

El-shaddai yateguye igitaramo cyagutse nyuma y’icyo yise ‘Kuko uri muri njye’ yakoreye mu Itorero Four Square Gospel Church, Ishami rya Kimironko muri Mutarama 2019.

Kwinjira muri ‘Cikamo Live Concert’ ni amafaranga ibuihumbi bibiri (2000 frw), ibihumbi bitanu (5000 frw) n’ibihumbi icumi (10 000frw) mu myanya y’icyubahiro.


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO