Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Korali Cornerstone igiye gukora igiterane gikomeye yatumiyemo Papi Clever n’Ukuboko kw’Iburyo Choir

Vincent Nsengiyumva , 3 months ago

Korali Cornerstone ikorera umurimo w’Imana mu Ubumwe bw’Amatorero y’Ababatisita mu Rwanda (Union des Eglises Baptiste au Rwanda- UEBR), igiye guhurira mu giteranane cy’ivugabutumwa yatumiyemo abahanzi bakomeye barimo Papi Claver na Korali Ukuboko kw’Iburyo yo muri ADEPR- Gatenga.

Ni igiterane biteganyijwe ko kizaba taliki ya 7/07/2019 kuva saa munani kugeza saa kumi n’imwe n’igice z’umugoroba , kikazabera ku rusengero rw’Abatisita ruherereye mu Mujyi wa Kigali mu Karere ka Nyarugenge aho iyo Korali ikorera umurimo w’Imana.

Umuyobozi wa Korali Cornerstone yateguye iki giterane, Dushimimana Jean Marie Julien yatangaje ko iki giterane cyateguwe mu rwego rwo kwagura Ubwami bw’Imana ariko bafatanyije n’abandi nk’uko intego y’iki giterane iboneka mu gitabo cy’ Abaheburayo 10:24 ibigaragaza.

Yagize ati, “ Iki giterane twagiteguye mu rwego rwo kugira ngo dukomeea kwagura Ubwami bw’Imana cyane ko nkatwe (Korali Cornerstone) tugizwe n’umubare munini w’urubyiruko, birakwiye ko dukorera Imana tukiri bato, tukagura Ubwami bw’Imana ariko na none tutabikoze ubwacu gusa ahubwo dufatanyije n’abizera bose, ni nayo mpamvu twatumiye n’abandi bantu bose. ”

Uretse kuba iki giterane kizagaragaramo Korali Ukuboko kw’Iburyo, hanatumiwemo n’abahanzi batandukanye barimo Papi Clever ukunzwe cyane mu ndirimbo ziramya zikanahimbaza Imana, umuhanzi Yvan Driver uzwi mu ndirimbo “Umwuka wera” ndetse n’andi makorali atandukanye azaturuka mu Karere ka Bugesera arimo La Fidelite na Horebu.

Korali Cornerstone ikorera umurimo w’Imana muri UEBR Paruwasi ya Nyarugenge, yashinzwe mu mwaka wa 2015. Igizwe n’Abaririmbyi biganjemo urubyiruko.

Imaze gukora umuzingo w’indirimbo 10 z’amajwi ndetse n’imwe y’Amashusho. Ubuyobozi bwayo buvuga ko bufite umushinga mugari wo gukora amashusho y’indirimbo zisigaye zose.

Twabibutsa ko kwinjira muri iki giterane azaba ari ubuntu kuri buri wese.

Korali Cornerstone ikorera umurimo w’Imana muri UEBR Paruwasi ya Nyarugenge

Umuramyi Papi Claver uri mu bakunzwe cyane nawe azaririmbira abazitabira igiterane

Korali Ukuboko kw’Iburyo yo muri ADEPR- Gatenga nayo izaba ihari


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO