Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Korali Beulah ya ADEPR Gatenga igiye gukora igiterane gikomeye kizamara icyumweru

Ubwanditsi , 3 weeks ago

Korali Beulah ikorera umurimo w’Imsana mu itorero rya ADEPR Paroise ya Gatenga, yateguye igiterane kidasanzwe kizakorerwamo ibitangaza ndetse kinabohore imitima ya benshi, gifite intego igira iti ”Icyo turusha abandi” iboneka mu Abaroma 3:1-2.

Icyo turusha abandi Live Concert kizamara icyumweru cyose kikaba kiri butangire kuri uyu wa Kabiri tariki 21kikazasozwa 26 Gicurasi 2019. Kizajya kibera ku rusengero rwa ADEPR Gatenga, mu minsi y’imibyizi buri mugoroba.

Kuwa Gatandatu kizatangira saa munani, ku Cyumweru gitangire saa tatu za mu gitondo.

Muri iki giterane hatumiwemo korali Siyoni yo mu Ijenda, korali zo ku mudugudu wa ADEPR Gatenga ari zo Korali Elayo, Korali Ukuboko kw’iburyo, Korali, Nyota ya Alfagil na Korali Holy Nation n’abavugabutumwa bwiza bari mu bakunzwe cyane muri iki gihugu ari bo Rev. Pst. MASUMBUKO Joshua na Ev. MUKANSONERA Eddissa.

Ubuyobozi bw’iyi Korali buhamagarira abakirisitu kuzitabira ari benshi maze bagafatikanya guhimbaza Imana mu butumwa bwiza buzanyura mu ndirimbo n’inyigishi zizahatangira u gihe cy’icyumweru cyose.

Yagize iti "Muzaze muri benshi muhabwe ubusobanuro bw’icyo turusha abandi mu Ijambo ry’Imana."

Korali Beulah ya ADEPR Gatenga igiye gukora igiterane gikomeye kizamara icyumweru

REBA IYI VIDEWO UMENYE BYINSHI KURI IKI GITARAMO


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO