Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Korali Bethel yateguye icyumweru cyahariwe amasengesho n’ibikorwa birimo gusura abarwayi

Ubwanditsi , 3 weeks ago

Korali Bethel ikorera umurimo w’Imana mu Itorero rya ADEPR Paruwasi Kamembe mu Karere ka Rusizi, Intara y’i Burengerazuba yateguye icyumweru cyahariwe amasengesho n’ibikorwa byo gusura abarwayi by’umwihariko abadafite abarwaza.

Ni muri gahunda yiswe ‘Bethel Week’, itegurwa n’iyi Korali imaze kubaka amateka
mu murimo w’ivugabutumwa n’ibindi bikorwa biganisha ku murimo w’Imana hano mu Rwanda.

Ni igikorwa giteganyijwe kubera muri ADEPR Paruwasi ya Kamembe [Tariki 9-14 Werurwe 2020].

Muri iki cyumweru uretse amasengesho azajya aba nimugoroba, biteganyijwe ko ubwo azaba asozwa hazaba igikorwa cyo gusura abarwayi.

Umuyobozi wa Korali Bethel Niyonshuti Martin, yabwiye IYOBOKAMANA ko ‘Bethel Week’, ari muri gahunda yo gukora ivugabutumwa ry’indirimbo, gufasha abantu gusenga, kwegerana n’Imana ariko nanone bagasura abarwayi.

Yagize ati “Bethel Week ni igikorwa cy’amasengesho amara icyumweru ariko tugafata n’umwanya wo gusura abarwayi.”

Niyonshuti avuga ko bagiteguye bagendeye ku magambo aboneka muri Zaburi 91:14-16, igira iti ‘Kuko yankunze akaramata nicyo nzamukiriza, Nzamushyira hejuru kuko yamenye izina ryanjye’.

Nk’uko bigaragazwa n’ingengabihe y’iki gikorwa, aya masengesho azatangira ku wa Mbere tarikii 9 Werurwe, ku isaha ya saa kumi n’ebyiri z’umugoroba kugeza saa mbili [18h00-20h00].

Ku wa Gatandatu tariki 14 Werurwe, ari nabwo azasozwa, hateganyijwe gahunda yo kujya gusura abarwayi ku bitaro bya Gihundwe.


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO