Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Korali Bethel y’i Rusizi igiye gukora igiterane cy’amateka yatumiyemo Alexis Dusabe n’andi makorali yubatse izina

Vincent Nsengiyumva , 1 week ago

Korali Bethel ikorera ivugabutumwa muri ADEPR Kamembe mu Karere ka Rusizi, iri gutegura igiterane cy’amateka cyiswe “Yesu Niyamamare live concert” yatumiyemo umuramyi Alexis Dusabe ndetse n’amakorali 3 afite izina rkomeye mu murimo w’ivugabutumwa.

Iki giterane kiswe “Yesu Niyamamare live concert” kizabera mu Karere ka Rusizi, mu murenge wa Kamembe muri Gare y’aka karere, ku Cyumweru tariki 8 Nzeri 2019.

Ubuyobozi bwa Korali Bethel bwabwiye Iyobokamana ko iki giterane cy’ivugabutumwa barimo gutegura kitezweho kuzahembura imitima ya benshi binyuze mu butumwa bunyuranye buzahatangirwa.

Iki giterane cyatumiwemo Umucyo Choir ya ADEPR Yerusalemu muri Paruwasi ya Kamembe, Baraka Choir ya ADEPR Kamembe, Yasipi Choir ndetse n’umuramyi ukomeye Alexis Dusabe wamenyekanye cyane mu ndirimbo zafashije benshi zirimo; ‘Mfite umukunzi’, ‘Umuyoboro’, ‘Kuki Turira’ n’izindi zahembuye abatari bacye.

Iki giterane cy’amateka cyanatumiwemo abavugabutumwa banyuranye bazigisha ijambo ry’Imana barimo Pastor Munezero. Kizatangira Saa saba z’amanywa gisozwe saa Kumi n’imwe z’umugoroba.

Korali Bethel irararikira buri wese kutazacikwa no kuza gusangira n’abandi imigisha izaturuka k’Uwiteka biciye mu guhimbaza no kuramya Imana kuzahabera.

Korali Bethel imaze imyaka 24 mu murimo w’ivugabutumwa bunyuze mu ndirimbo

Kizaba ari igiterane gikomeye cyane


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO