Sangiza iyinkuru Inshuti zawe kuri :

Korali Amahoro ya ADEPR Remera ihuriye na Alex Dusabe na Dominic Ashimwe mu gitaramo cyo kumurika Album ya P Professor uherutse kwitaba Imana


Yanditswe na     Ubwanditsi
5 December 2018 saa 08:54'

Alexis Dusabe, Dominic Ashimwe, Danny Mutabazi na Korali Amahoro bazaririmba mu gitaramo cyo kumurika album y’umuraperi P Professor uherutse kwitaba Imana, wibukirwaho ko ari we watangije Hip Hop muri ADEPR.

Itsinda rya Street Light, uyu nyakwigendera yabarizwagamo ifatanyije n’urubyiruko rwa ADEPR Remera bateguye igitaramo cyo kumurika album nshya yari amaze igihe ateguraga mbere y’uko yitaba Imana.

Iki gitaramo cyiswe “Good Samaritan Live Concert” cyo kumwibuka no kumurika album kizabera kuri ADEPR Remera ku wa 7 Ukuboza 2018. Abagiteguye bavuze ko kigamije gusoza ikivi Gakunzi Jonathan uzwi nka P Professor yari yaratangiye cyo gushyira umuzingo we ahagaragara ku itariki ya 7 Ukuboza 2018.

Ikindi kandi ni umwanya wo guha agaciro no kwibuka umurava wa nyakwigendera mu murimo w’Imana ari na ko hashyigikirwa album yasize arangije aniteguye kuyimurika ariko akitaba Imana mbere yo kubikora.

Gakunzi Jonathan [P Professor] wabaye umuraperi wa mbere mu Itorero rya ADEPR yasezeweho mu cyubahiro, kuri uyu wa Mbere, tariki ya 3 Ukuboza 2018, nyuma yo kwitaba Imana mu ijoro ryo ku wa 27 Ugushyingo 2018, azize uburwayi yari amaranye igihe.

Umuhango wo kumusezeraho bwa nyuma witabiriwe n’inshuti ze, abavandimwe n’abagize umuryango we, abakirisitu bo muri ADEPR, abaraperi baririmbanye kuva mu myaka itandatu ishize n’abandi.

P Professor yatangije urugendo rwo kuramya no guhimbaza Imana mu njyana ya Hip Hop muri ADEPR mu gihe gikomeye, kuko yafatwaga nk’iy’ibirara. Yari n’umuririmbyi wa Korali Amahoro ya ADEPR Remera, yanamuririmbiye mu kumusezeraho.

Uyu muraperi yamenyekanye mu bihangano birimo “Imbere yawe”, “Amarira’’, ‘‘Umusirikare”, “Inzira inyerera” n’izindi. Abaramyi bakomeye bagiye guhurira mu gitaramo cyo kwibuka no kusa ikivi cy’umuraperi Gakunzi Jonathan wamenyekanye cyane nka P Professor.


P Professor uherutse kwitaba Imana indrimbo yasize akoze zigiye kumurika mu gitaramo gikomeye

P Professor ni mwene Nyirankundwa Juliette waririmbaga muri Korali Hoziana. Uyu azwi mu ndirimbo yitwa “Inzira inyerera” yateraga. Iyi ndirimbo yasubiwemo na P Professor ifite amateka! Yakunzwe na benshi kubera ubutumwa bw’ihumure ku b’imitima ihagaze buyirimo, urwibutso P Professor yasigiye abaraperi bahimbaza Imana

P Professor yavutse ku wa 12 Mata 1989. Yatangiye umuziki mu 2012, yabarizwaga mu Itsinda rigari ry’Abaraperi bahimbaza Imana rya Street Light.

Menya byinshi kuri iki gitaramo

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.