Sangiza iyinkuru Inshuti zawe kuri :

Korali Abihanganye ijyanye ivugabutumwa ridasanzwe muri ADEPR Karama


Yanditswe na     Ubwanditsi
13 November 2018 saa 04:18'

Korali Abihanganye ibarizwa kuri ADEPR Muhima mu karere ka Nyarugenge mu mujyi wa Kigali yatumiwe muri ADEPR Karama, Paruwasi ya Muganza mu mu giterane cy’ivugabutumwa kizabera kuri Adepr Karama.

JPEG - 67.6 kb
Ikirango cy’igiterane

Korali Abihanganye ikorera umurimo w’Imana kuri ADEPR Muhima itumiwe muri iki giterane nyuma yo gushyira ahagaraga indirimbo zakunzwe n’abatari bake ndetse zikazahura imitima ya benshi hamwe no gukora ibindi biterane by’ivugabutumwa hirya no hino mu gihugu .

JPEG - 79 kb
Korali Abihanganye

Iki giterane kizabera kuri ADEPR Karama cyatumiwemo Korali Abihanganye gifite insanganyamatsiko yanditse mu butumwa bwiza uko bwanditswe na Yohana 1:12 hagira hati:” cyakora abamwemeye bose bakizera izina rye, yabahaye ubushobozi bwo kuba abana b’Imana”

JPEG - 43.8 kb
Korali Abihanganye yazahuye benshi

Iki giterane kikaza tariki ya 18 Ugushyingo 2018 kikazatangira saa tatu za mugitondo kigasozwa saa kumi n’ebyiri z’umugoroba kurusengero rwa ADEPR Karama.

Uretse Korali Abihanganye ,hazaba hari n’andi makorali menshi arimo:Korali Bethesaida ya ADEPR Karama n’andi makorali menshi ndetse n’umwigisha akazaba ari Ev.Hakizimana Justin.

JPEG - 57.4 kb
Korali Abihanganye igiye i Karama

Aganira na IYOBOKAMANA.COM ,Bwana Mazimpaka Aimable, umutoza wa Korali Abihanganye yatangaje ko bashimishijjwe n’ubutumire bahawe ndetse ahamya ko bo intego yabo ari ugukwirakwiza ubutumwa bwiza mu ndirimbo bakabwira abantu iby’ubwami bw’Imana.

Korali Abihanganye Imaze igihe ikora ivugabutumwa mu ndirimbo ikaba yarabatuye benshi binyuze mu ndirimbo zayo.

Ibitekerezo byanditswe Kuriyi nkuru

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.