Sangiza iyinkuru Inshuti zawe kuri :

Korali Abakundwa na Yesu ya ADEPR Gasave yakoze ivugabutumwa rikomeye i Gasogi haboneka iminyago myinshi-Amafoto+Videos


Yanditswe na     Ubwanditsi
30 October 2018 saa 05:06'

Korali Abakundwa na Yesu ikorera umurimo w’Imana mw’itorero rya ADEPR Paruwasi ya Gasave yakoze ivugabutumwa rikomeye aho yari yatumiwe mu giterane cyo kurwanya ibiyobyabwenge cyabereye mw’itorero rya ADEPR Paruwasi ya Gasogi.

Iki gitarane cyabaye mu mpera z’icyumweru twasoje kuko cyatangiye kuwagatandtu taliki ya 27 kugera ku cyumweru taliki ya 28 Ukwakira 2018 aho kuri uyu munsi wo kucyumweru hari hatumiwe iyi korali Abakundwa na Yesu ya ADEPR Gasave yiriranywe nabo kuva mu gitondo kugera ku mugoroba .



Korali Abakundwa na Yesu yarirekuye ikorera Imana ivana iminyago myinshi i Gasogi

Mu kiganiro IYOBOKAMANA.COM twagiranye na Bwana Karimba Celestin yavuzeko bashimye Imana cyane kubw’ivugabutumwa rikomeye yabakoresheje aha i Igasaogi ati :"Burya intego y’ivugabutumwa n’ukubona hari abantu bahindukira bakava mu byaha bakakira agakiza kandi twarababonye benshi rwose iyo ni iminyago yiyongereye kuyindi abakundwanaaYesu tuzamurikira umwami Yesu .

Korali Abakundwa na Yesu ya ADEPR Gasave yatangiye umurimo w’Imana mu mwaka w’i 1995itangizwa n’abaririmbyi 10 maze uko imyaka yagiye ishira bagenda biyongera none ubu igizwe n’abaririmbyi basaga 80 bari mu ngeri zitandukanye ,iyi korali ifite indirimbo nyinshi zabo bihimbiye harimo iziri kuri Album yabo ya mbere y’amajwi n’amashusho n’indi imwe barigukora bakaba bakora ivugabutumwa mu turere dutandukanye tw’igihugu nk’i Muhanga ,Huye ,Nyagatare n’ahandi henshi .


Rev.Muntu Benjamin umushumba wungirije wa ADEPR mururembo rw’umujyi wa Kigali ushinzwe ubuzima bw’itorero

Rev.Muntu Benjamin umushumba wungirije wa ADEPR mururembo rw’umujyi wa Kigali ushinzwe ubuzima bw’itorero yavuzeko itorero rya ADEPR ryahagurikiye gukora ivugabutumwa rinyuze mu ngendo n’ibiterane by’ivugabutumwa barwanya ikoreshwa n’ikwirakwizwa ry’ibiyobyabwenge by’umwihariko mu mujyi wa Kigali bikaba bibera mu ma Paruwasi atandukanye cyane cyane agize itorero ry’akarere ka Gasabo.

Ati:” Mu biterane bibera hirya no hino mu ma Paruwasi haba ubufatanye n’inzego z’ibanze hamwe na Palice bakifatikanya murugendo bakanatanga ibiganiro noneho ADEPR natwe amakorali yacu akaririmba hakanatangwa ubuhamya bw’abakozi b’Imana bahoze mu biyobyabwenge bagakizwa noneho gukuza izi mbaraga byose bigatanga umusaruro wo kubona abantu biganjemo urubyiruko bemera kureka ibiyobyabwenge bagakizwa bagasengerwa bakavamo abakozi b’Imana.

REBA MU BURYO BW’AMASHUSHO UKO KORALI ABAKUNDWA NA YESU YARIRIMBYE MURI IKI GITERANE I GASOGI:

Amwe mu mafoto yaranze iri vugabutumwa ryo kurwanya ibiyobyabwenge :



















Korali Abakundwa na Yesu ya ADEPR Gasave yafashije ADEPR Gasogi mw’ivugabutumwa ryo kurwanya ibiyobyabwenge


Abashumba ,Abapasiteri bitabira ibi bikorwa byo kurwanya ibiyobyabwenge


Ibiterane byo kurwanya ibiyobyabwenge biritabirwa cyane




Nyuma y’urugendo n’ivugabutumwa haboneka abihana bakakira agakiza

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.