Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Korali Abakorera Yesu ya ADEPR Merdien yakoze igitaramo cyahembuye imitima y’abakitabiriye -Amafoto

Ubwanditsi , 1 month ago

Korali Abakorera Yesu ikorera umurimo w’Imana mw’itorero rya ADEPR Paruwasi ya Rugando k’umudugudu wa Merdien ahasigaye hitwa Kabare ,yakoze igitaramo gikomeye bari bahaye yo kuba urumuri rumurikira amahanga n’agace batuyemo baharanira kwibutsa Uwiteka badatuza kugirango ikomeze kubashyiraho uburinzi bwe.



Korali Abakorera Yesu ya ADEPR Merdien /Kabare

Iki gitaramo cyabaye ku munsi w’ejo ku cyumweru Taliki ya 10 Werurwe 2019 kibera kurusengero rwa ADEPR Medien kitabirwa n’amakorali nk’Abakorera Yesu ari nabo nyiri kugitegura ,Nyota Alphajili ya ADEPR Gatenga yananyuze bikomeye imitima y’abakristo baje muri iki gitaramo ndetse hari abakozi b’Imana batandukanye nka Ev.Nzaramba Jean Paul,Ev.Moises n’andi makorali yo kuri uyu mudugudu wa ADEPR Merdien /Kabare .

Bwana Ngabonziza Jean Paul umuyobozi wungirije wa Korali Abakorera Yesu mu kiganiro yagiranye na IYOBOKAMANA.COM yavuzeko yuzuye ishimwe ku Mana kuko intego y’i9gitaramo cyabo yagezweho ijana kw’ijana .

Ati:"Twari twateguye iki gitaramo tugiha intego yanditse mu gitabo cya Yesaya 62:6-7 (Yerusalemu we nshyize abarinzi ku nkike zawe, ntibazaceceka ku manywa na nijoro. Yemwe abibutsa Uwiteka, ntimugatuze) kikaba cyari mu rwego rwo kurushaho gushima Imana kubera uburinzi bwayo yashyize ku itorero ryayo,ku gihugu no ku abanyarwanda muri rusange.

Bwana Bwana Ngabonziza Jean Paul yavuzeko batunguwe n’ubwitabire bwinshi cyane bw’abantu bavuye imihanda yose bitabiriye igitaramo cyabo ndetse bakabasha gutaha banyuzwe n’indirimbo zabo ,iza Korali Nyota Alphajiri ya ADEPR Gatenga n’izindi zandi makorali yaririmbye hamwe n’ijambo ry’Imana riyishijwe n’umuvugabutumwa Moises rigafasha cyane abakristo kandi bagasobanukirwa n’intego y’iki gitaramo .

Korali Abakorera Yesu ikorera umurimo w’Imana mw’itorero rya ADEPR mu rurembo rw’umujyi wa Kigali ,muri Paruwasi ya Rugando k’umudugudu wa Merdien/Kabare ,ikaba imaze imyaka 24 ibonye izuba kuko yabayeho kuva mu 1995 itangira ari iy’’abana b’ishuri ryo ku cyumweru (Ecole de Dimanche) maze uko imyaka ishira igenda ikura inatera imbere none ubu igizwe n’abaririmbyi 95 b’ibyiciro bitandukanye.

Mu myaka 24 iyi Korali imaze yagiye ikora ivugabutumwa hirya no hino mu gihugu cy’u Rwanda ,ikora umuzingo w’indirimbo mu buryo bw’amajwi n’amashusho(Audio -Visuel ) ndetse bakaba bari gukora n’indi Album ya kabiri .


Ev.Moises niwe wabwirije ijambo ry’Imana muri iki gitaramo




Iki gitaramo kitabiriwe n’abantu benshi b’ingeri zitandukanye





Korali Abakorera Yesu yafatikanije n’izindi korali zitandukanye zirmo na Nyota Alphajiri ya ADEPR Gatenga


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO