Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Kizito Mihigo yizihije umwaka amaze afunguwe mu gitaramo gikomeye yakoreye muri Diyosezi ya Byumba – AMAFOTO

Vincent Nsengiyumva , 2 weeks ago

Umuhanzi mu ndirimbo zo kuramya Imana, Kizito Mihigo yizihije umwaka amaze afunguwe mu birori byahuriranye n’igitaramo gikomeye yakoreye muri Diyosezi Gatorika ya Byumba ku Cyumweru tariki 15 Nzeri 2019.

Uyu muhanzi ukunzwe cyane mu ndirimbo zinyuranye zirimo izo guhimbaza Imana, by’umwihariko ziririmbwa muri Kiliziya Gatolika, ari mu byishimo bikomeye nyuma yo kumara umwaka afunguwe ku mbabazi za Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame.

Kizito Mihigo wari wakatiwe igifungo cy’imyaka 10 n’ Urukiko Rukuru ku wa 27 Gashyantare 2015, nyuma yo kumuhamya ibyaha bine birimo icyo kurema umutwe w’abagizi ba nabi, icy’ubugambanyi bwo kugirira nabi ubutegetsi buriho cyangwa umukuru w’igihugu, ubwoshye bw’ubugambanyi bwo kugirira nabi umukuru w’igihugu ndetse n’icyo gucura umugambi w’ubwicanyi, yaje kurekurwa amaze imyaka 4 gusa muri gereza, nyuma yo gutakambira Umukuru w’igihugu maze akamwumva akamubabarira.

Ku wa 07 Nzeli 2019 nibwo Kizito Mihigo yatangaje ko yatangiye amasengesho y’iminsi icyenda yo gushimira Imana yumvise ugutakamba kwa benshi bamusabira gufungurwa.

Igitaramo yakoreye i Byumba kuri iki Cyumweru cyari muri gahunda y’ibitaramo byo gushimira Imana mu gihe cy’umwaka amaze akora ibitaramo muri Paruwasi zitandukanye z’igihugu.

Ni igitaramo gikomeye yakoreye abakirisitu ba Paruwasi ya Mutete i Byumba.

Mu butumwa yagiye agarukaho muri iki gitaramo Kizito Mihigo yagarukaga ku butumwa bwo gushimira Imana kubera ibyiza ikorera abantu.

Yagize ati: “Akenshi tuba twumva twashimira Imana ibihe byiza twagize, ariko tukibagirwa ko no mu bihe bibi dushobora kuhahurira n’Imana ikatwigaragariza.”

Muri iki gitaramo Kizito yaririmbye indirimbo zitandukanye nka: “Aho kuguhomba yaguhombya”, “Tereza w’umwana Yezu” “Nyina wa Jambo”, “Inuma”, Yohani yarabyanditse”, n’izindi zahembuye abitabiriye iki gitaramo.

Kizito Mihigo yataramiye abanya-Byumba mu Gitaramo cyahuriranye no kwizihiza umwaka afunguwe

Ni igitaramo cyahembukiyemo abatari bacye


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO