Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Kizito Mihigo yikomye abakoresha inkoranyambaga mu kogeza ingeso mbi

Akayezu Jean de Dieu , 4 weeks ago

Umuhanzi mu ndirimbo zirimo izo kuramya no guhimbaza Imana, Kizito Mihigo yasabye by’umwihariko abahanzi bagenzi be gukoresha imbuga nkoranyambaga mu buryo bwubaka ikiremwamuntu batanga ubutumwa bw’urukundo ndetse banakora iyogezabutumwa.

Yabigarutseho mu butumwa bwifuriza Noheli Niza n’Umwaka mushya muhire wa 2020, yageneye abanyarwanda n’abakurikiranira hafi ibikorwa bye muri rusange binyuze ku mbuga nkoranyambaga.

Kizito Mihigo uri mu bahanzi basoje umwaka wa 2019, bakurikirwa cyane kandi bafite imbuga nkoranyambaga zinyuzwaho ibikorwa byabo bya buri munsi yavuze ko uyu mwaka wabaye uw’ikoranabuhanga kandi byafashije benshi nawe arimo kwamamaza ibikorwa byabo.

Kuri ubu uyu muhanzi akurikirwa n’abagera ku bihumbi 103 kuri Instagram mu gihe Twitter ye ikurikirwa n’abasaga ibihumbi bitatu mu gihe gito amaze akoresha izi mbuga dore ko yazikoresheje amaze gufungurwa mu mpera za 2018.

Abinyujije mu mashusho yashyize ku rukuta rwe rwa Twitter na Instagram , yagize ati “Imbuga nkoranyambaga byongeye kutugaragariza ko ari ibikoresho bikomeye by’iyogezabutumwa ndetse kuri bamwe mu bahanzi twakoresheje izi mbuga tubagezaho ubutumwa dutanga mu bihangano byacu namwe mudufasha kubisangiza abandi.”

Uyu muhanzi ubivanga n’ibindi bikorwa birimo ibyo kwigisha umuziki yatangije muri uyu mwaka yashishikarije by’umwihariko abahanzi bagenzi be gukomeza gukoresha izi mbuga mu buryo bwiza.

Yakomeje agira ati “Ndashishikariza abantu muri uyu mwaka tugiye gutangira gukomeza gukoresha imbuga nkoranyambaga mu zitandukanye mu buryo bwubaka ikiremwamuntu n’umuryango batanga ubutumwa bw’urukundo, amahoro ndetse n’ijambo ry’Imana.”

Umuhanzi Kizito Mihigo ni umwe mu bahanga iki gihugu gifite haba mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana ndetse n’indirimbo zisanzwe by’umwihariko izicuranzwe mu buryo bw’amanota.


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO