Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Kizito Mihigo yatawe muri yombi

Editorial , 1 month ago

Umuhanzi Kizito Mihigo wafunguwe muri Nzeri 2018, ku mbabazi za Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yongeye gutabwa muri yombi afatiwe ku mupaka ashaka gutoroka igihugu.

Amakuru ataremezwa n’inzego z’umutekano avuga ko Kizito Mihigo yafatiwe ku mupaka w’u Rwanda n’u Burundi agerageza gutoroka igihugu ngo yinjire I Burundi.

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), Marie Michelle Umuhoza, yabwiye INYARWANDA, ko ‘bakiri gukurikirana iby’aya makuru’. Telefone ngendanwa ya Kizito Mihigo ntabwo iri ku murongo. Kuva kuri uyu wa Gatatu Kizito Mihigo ntari gukoresha imbuga nkoranyambaga.

Umwe mu baturage bo mu Murenge wa Ruheru mu Kagari ka Remera mu Karere ka Nyaruguru yabwiye Ijwi ry’Amerika, ko Kizito Mihigo yabonwe n’abaturage ari mu gashyamba abura iminota nk’icumi ngo yambuke umupaka ajya mu Burundi.

Yagize ati “Uko byagenze Kizito nyine bamubonye ahantu aryamye mu gashyamba ari impande y’umupaka, mbese haburaga nk’iminota nk’ingahe ngo yambuke umupaka. Hari hasigaye nk’iminota 10 wenda; hagati y’itanu n’icumi.”

Uyu muturage usanzwe ukora akazi ko gusudira yavuze ko Kizito Mihigo yafashwe n’abasirikare ndetse n’abapolisi. Yavuze ko Kizito yafashwe afite igikapu kinini, yambaye imyenda y’imbeho ndetse n’amataratara.

Ngo Kizito yashatse gutanga amafaranga ibihumbi 300 Frw kugira ngo bamwambutse ariko abaturage bihutira kubibwira inzego z’umutekano. Ati “Yashatse kubaha ibihumbi 300 Frw baranga, bahamagara abasirikari nyine.”

Yavuze ko ubwo Kizito Mihigo yafatwaga n’inzego zishinzwe umutekano, hari abantu batari bacye barimo abaturage n’abanyeshuri. Yavuze ko nyuma yo kumufata bahise bamujyana bamwicaza hafi n’ikigo cya Gisirikare.

Kuwa 14 Nzeri 2018 nibwo Kizito Mihigo wari wakatiwe gufungwa imyaka 10 mu mwaka wa 2015 yababariwe na Nyakubahwa perezida Kagame we n’abandi 2139 barimo n’undi munya Politike uzwi cyane Ingabire Victoire.

Kizito yakatiwe nyuma yo guhamwa n’ibyaha birimo kurema umutwe w’abagizi ba nabi, icyaha cy’ubugambanyi bwo kugiririra nabi ubutegetsi buriho ndetse n’icyaha cy’ubwoshye bwo kugiririra nabi Perezida wa Repubulika n’icyo gukora umugambi w’icyaha cy’ubwicanyi. Ni uko Kizito Mihigo yafashwe ameze n’abo bari kumwe


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO