Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Kizito Mihigo agiye kujya yigisha Muzika mu bihe by’ibiruhuko

Vincent Nsengiyumva , 1 month ago

Umuhanzi Kizito Mihigo umenyerewe mu kuririmba indirimbo zo guhimbaza Imana, yatangaje ko agiye gutangiza amasomo ya muzika ku bana biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye, bigakorwa mu bihe by’ibiruhuko.

Mu itangazo yashyize ahagaragara abicishije ku mbuga nkoranyambaga ze, umuhanzi Kizito Mihigo yavuze ko agiye kujya atanga amasomo ya Muzika ku banyeshuri bari mu biruhuko, by’umwihariko abo mummashuri abanza n’ayisumbuye.

Uyu muhanzi ukunze kuririmba mu buryo bwa gihanga agendera ku manota, yavuze ko inyigisho azazitangirira mu Mujyi wa Kigali.

Muri iri tangazo, Kizito Mihigo avuga ko azatangira iyi gahunda mu biruhuko bitoya by’amashuri bizatangira mu mpera z’ukwezi kwa Nyakanga 2019.

Kizito Mihigo avuga ko n’ubwo iyi gahunda itangirijwe mu Mujyi wa Kigali, ngo mu bihe biri imbere azabona ubushobozi bwo kugera no mu zindi ntara zose zigize igihugu.

Yavuze ko abanyeshuri azakira bazajya biga iminsi ibiri mu cyumweru.Bitewe n’uko iki kiruhuko abanyeshuri bagiye kujyamo ari kigufi, ngo abazitabira amasomo ya muzika baziga amasaha atandatu y’ubumenyi bw’ibanze, cyane cyane mu bijyanye no gusoma no kwandika amanota ya muzika, aho ibijyanye no gucuranga bazabyiga mu biruhuko bizakurikira.

Abanyeshuri baziyandikisha ngo bazamenyeshwa aho bazajya bigira hakurikijwe aho batuye.Yanavuze ko n’abakuru bashonje bahishiwe kuko nabo barazirikanwe muri iyi gahunda.

Kizito Mihigo yanditse indirimbo nyinshi zikoreshwa muri Kiliziya Gatolika harimo iziririmbwa mu gitambo cya Misa no mu bitaramo bitandukanye.

Ni umwe mu bagize uruhare mu kwandika indirimbo yubahiriza Igihugu y’u Rwanda mu 2001 nyuma ajya kuminuza umuziki mu Bufaransa mu bijyanye no gucuranga inanga no kwandika umuziki.

Kizito Mihigo agiye kujya yigisha Muzika mu bihe by’ibiruhuko


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO