Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Kirehe: Umugore yaguye mu rugo rw’umunyamasengesho

Vincent Nsengiyumva , 3 months ago

Umubyeyi witwa Batamuriza Devothe w’imyaka 32 yaguye mu cyumba cy’umunyamasengesho witwa Habiyakare Jean Bosco utuye mu Kagali ka Nyarutunga mu Murenge wa Nyarubuye mu Karere ka Kirehe Intara y’Uburasirazuba.

Nyakwigendera Batamuriza wari wararembeye mu cyumba cy’amasengesho aho yari yajyanwe gusengesherezwa, ubusanzwe yari atuye mu Kagali ka Nyakabungo Umurenge wa Mpanga muri Kirehe.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umusigire w’Umurenge wa Nyarubuye, Niyoyita Venuste yahamirije IYOBOKAMANA iby’aya makuru, avuga ko nyakwigendera yitabye Imana ku wa Gatatu taliki ya 14 Kanama 2019.

Yagize ati “ Nibyo koko ejo saa yine nibwo twamenye ko Batamuriza Devothe arembeye mu rugo rw’uwitwa Habiyakare Jean Bosco. Twahise dutabara tugezeyo dusanga koko ararembye dufata umwanzuro wo kumujyana kwa muganga tugeze mu bitaro abaganga batubwira ko yashizemo umwuka.”

Gitifu Niyoyita yakomeje ashimangira ko nyakwigendera Batamuriza yari yagiye gusengerwa kubera uburwayi yari amaranye igihe.

Yavuze ko Umurenge utari ufite amakuru y’uko mu rugo rwa Habiyakare Jean Bosco harimo icyumba cy’amasengesho.

Uyu muyobozi yanavuze ko Habiyakare akimara kumenya ko umuntu yaguye mu rugo rwe yahise atoroka, kuri ubu akaba akiri gushakishwa.

Ati “ Ikibazo kikimara kuba, Habiyakare Jean Bosco yahise atoroka, akaba akiri gushakishwa.”

Gitifu Niyoyita yakomeje atanga ubutumwa bw’uko abaturage bagomba kumva ko mu gihe barwaye bagomba kwihutira kujya kwa muganga aho kujya mu byumba by’amasengesho.

Nyakwigendera Batamuriza Devothe w’imyaka 32 witabye Imana aguye mu cyumba cy’amasengesho, yasize umuryango ugizwe n’umugabo we n’abana bane babyaranye.


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO