Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Kirehe:Korali Sauti ya mwisho yakoze amateka mu giterane yamurikiyemo Album y’amashusho –Amafoto+Video

Ubwanditsi , 26 March

Bariririmba amajwi yuje ubuhanga ,bagacuranga umuziki w’umwimerere kandi unonosoye,indirimbo zabo zuje ubutumwa bukomeye burimo ubwomora imitima ibabaye ,izihanisha abantu ,izikumbuza abantu ijuru,izo gushima umwami Yesu ndetse bamwe bakaba basigaye bayita Korali ihagarariye intara y’iburasirazuba .


Korali Sauti ya mwisho ya ADEPR Nyakarambi yatambukanye umucyo mu giterane yateguye

Iyi ni Korali Sauti ya mwisho ikorera umurimo w’Imana mu karere ka Kirehe mw’itorero rya ADEPR Paruwasi ya Nyakarambi ,mu mpera z’icyumweru twasoje iyi Korali yari yateguye igiterane gikomeye cy’ivugabutumwa ryamaze iminsi ibiri kuva kuwa gatandatu kugera ku cyumweru taliki ya 24 Werurwe 2019.

Ni igiterane bakozemo ivugabutumwa rihindurira benshi kuri Kristo ,baremeramo abatishoboye ndetse ku cyumweru bakoreramo umuhango ukomeye wo kumurika Album yabo y’amajwi n’amashusho igizwe n’indirimbo 12 .

Korali Sauti ya mwisho yagaragaje urwego rwiza imaze kugeraho iminsi yombi inyura bikomeye imitima y’abitabiriye igiterane bateguye bari banatumiyemo Korali Umuriri ya ADEPR Jenda ho mu karere ka Nyabihu nayo yirekuye igataramira Imana mu ndirimbo zayo maze imbaga nya mwinshi y’abitabiriye iki giterane barasusuruka bamwe basubizwamo imbaraga,abandi bakira agakiza .


Korali Sauti ya mwisho yaserutse neza mu giterane yamurikiyemo Album Video

Bwana Mwumvaneza Jean Pierre umuyobozi wa Korali Sauti ya Mwisho, kuwa gatandatu ubwo iki giterane cyasozwaga ku munsi wa mbere yabwiye umunyamakuru wa IYOBOKAMANA.com ko bari bateguye ko muri ibi biroli bafite bazirinaye n’abatoshoboye barimo babiri bahawe ihene zo korora n’abandi bagore batishoboye batandatu bahawe imyambaro mishyashya .

Bucyeye ku cyumweru,iki giterane cyarakomeje mbere ya saa sita haba amateraniro asanzwe noneho nyuma ya saa sita hakomeza igitaramo cyasojwe hamurikwa Album Video y’amajwi n’amashusho bise ngo “Urihagije” ya Korali Sauti ya mwisho.

Mu myambaro myiza ,babukereye ,buzuye akanyamuneza ,bagaragiwe n’inshuti n’imiryango,ubuyobozi bw’itorero kuva kurwego rw’akarere ,Paruwasi n’umudugudu ,Korali Sauti ya mwisho yaserutse mu gitaramo isanga ku kibuga cy’urusengero aho iki gitaramo cyabereye ku cyumweru hakubise huzuye abantu bavuye imihanda yose.

Korali Sauti ya mwisho imaze kugera mw’iteraniro yahawe umwanya wo kuririmba ,iseruka mu ndirimbo ebyiri zanyuze uruvunganzoka rw’abantu bari bitabiriye iki gikorwa noneho bamaze kuririmba Mwarimu ,Ev.Emmanuel wari waturutse i Kigali yahawe umwanya wo kubwiriza ijambo ry’Imana ,yigisha amagambo avuga uburyo icyo ushaka ko abandi bagukorera nawe ukwiriye ku gikorera abandi .


Ev.Emmanuel Habanabakize kuva i Kigali niwe wabwirije ijambo ry’Imana abantu barafashwa cyane

Iri jambo ry’Imana ryafashije bikomeye imitima y’abantu benshi bari bateraniye aho maze asoje haboneka abantu basaga 200 bakira agakiza ndetse anahamagara ubuyobozi bw’itorero bushyira ku mugaragaro Album y’amashusho ya Korali Sauti ya mwisho ,abantu barayigura barabashyikira karahava bituma igiterane gusozwa abantu batabishaka kuko bari bagikunze gukomeza kumva indirimbo z’aya makorali Sauti ya Mwisho n’umuriri yari yatumiwe muri iki giterane.

REBA ZIMWE MURI VIDEO ZARANZE IKI GITERANE:


KIREHE:KORALI SAUTI YA MWISHO YA ADEPR NYAKARAMBI YINJIYE KURI STAGE MU BURYO BUTANGAJE:

REBA BEST LIVE PERFORMANCE YA KORALI UMURIRI YA ADEPR JENDA:

REBA AMWE MU MAFOTO YARANZE IKI GITERANE:






Kuwa gatandatu Korali Sauti ya mwisho ya ADEPR Nyakarambi yifatikanije na Korali Umuriri bakora ivugabutumwa rikomeye kw’isoko riri haruguru y’urusengero










Mu giterane kitabiriwe n’abantu benshi cyane ,Korali Sauti ya mwisho yambitse abatishoboye inoroza abandi
















Korali Sauti ya mwisho ya ADEPR Nyakarambi ku munsi wo kucyumweru aho yamuritse Album yari yambaye neza iserukana ishema n’isheja mu gitaramo kitabiriwe n’uruvunganzoka rw’abantu



Umuvugabutumwa Emmanuel Habanabakize wari waturutse i Kigali niwe wabwirije ijambo ry’Imana anyura benshi





Abayobozi mu nzego z’itorero n’akarere ka Kirehe bitabiriye iki giterane



















Iki gitaramo cyo kucyumweru nyuma ya saa sita kitabiriwe n’uruvunganzoka rw’abantu bavuye imihanda yose bagaragaza ku nyurwa n’imigendekere y’iri vugabutumwa

Ev.Jean de Dieu niwe Perezida w’abaterankunga ba Korali Sauti ya mwisho


Muri iki giterane hanabonetse abantu benshi bakiriye agakiza barihana barasengerwa


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO