Sangiza iyinkuru Inshuti zawe kuri :

Kingdom of God yatumiye amatsinda yose yigwijeho abakunzi mu Rwanda inatangaza ibiciro byo kwinjira mu gitaramo bise‘Victorious Live Concert’


Yanditswe na     Ubwanditsi
5 September 2018 saa 04:16'

Kingdom of God Ministries imaze kwamamara mu Rwanda kubera gukundwa kw’ibihangano byabo bageze kure imyiteguro y’igitaramo bise ’Victorious Live Concert’. Kuri ubu aba bakaba batangaje byinshi kuri iki gitaramo cyabo.

Mu byatangajwe n’iri tsinda rya Kingdom of God Minstries ryiganjemo urubyiruko harimo ibijyanye n’abaririmbyi izafatanya nabo hamwe n’ibiciro byo kwinjira muri ‘Victorious Live Concert’

Kingdom of God Ministries ni itsinda ryamamaye cyane mu ndirimbo ’Nzamuhimbaza’, ’Sinzava aho uri’, ’Mu by’ukuri’ n’izindi zinyuranye zigarurirye imitima y’abazumva.


Kingdom of God Ministries ihamyako abazitabira ’Victorious Live Concert’ bazahagirira ibihe byiza

Nk’uko IYOBOKAMANA.COM yabitangarijwe na Sinkabumwe Ngaga Micheal umuyobozi wa Kingdom of God Ministries yavuzeko abazitabira iki gitaramo bise ngo "Victorious Live Concert’ bazahabonera ibihe byiza

Ati:"Twatweguye iki gitaramo mu rwego rwo gusabana n’Imana binyuze mu kuyiramya no kuyihimbaza kandi imyiteguro yaba kuritwe hamwe n’abandi bairirmbyi tuzafatanya imeze neza cyane mbese bizaba ari ubudasa muri iki gitaramo tuzakora kuwa 16 Nzeri 2018 kikazabera i Nyarutarama kuri Christian Life Assembly (CLA).


Bamwe mu bagize itsinda Kingdom of God Ministries

Kwinjira muri iki gitaramo ‘Victorious Live Concert’ ni 3,000Frw mu myanya isanzwe ndetse na 5,000Frw mu myanya y’icyubahiro. Icyakora abantu bazagura amatike mbere y’uko igitaramo kiba baragabanyirijwe kuko basabwa kwishyura gusa 4,000Frw muri VIP naho mu myanya isanzwe bakaba basabwa kwishyura 2,000Frw.

Kingdom of God Ministries izaba iri kumwe na Joel Lwaga wo muri Tanzania ukongeraho n’andi matsinda akunzwe cyane hano mu Rwanda arimo; Healing Worship Team, Alarm Ministries, Asaph Gatenga, Gisubizo Ministries na True Promises. Ngaga Micheal avuga ko bageze kure imyiteguro y’iki gitaramo. Ngo bagombaga kugikora mu kwezi kwa Munani uyu mwaka, baza kugongana n’abandi bari bafashe iyo tariki bituma bacyimurira.


Menya byinshi kuri iki gitaramo ’Victorious Live Concert’

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.