Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Kingdom of God & Bugembe: Menya aho wakura amatike yo kwinjira mu gitaramo nuko wayagura kuri Mobile Money

Ubwanditsi , 1 week ago

Kingdom of God Ministry yamaze gushyira hanze amatike yo kwinjira mu gitaramo yatumiyemo Pastor Wilson Bugembe kizaba tariki 12/05/2019. Usibye Pastor Bugembe, iri tsinda rizaba riri kumwe n’abandi baririmbyi ndetse n’abahanzi batandukanye ba hano mu Rwanda.

Kingdom of God Ministry yamamaye mu ndirimbo zirimo; ’Sinzava aho uri’, ’Nzamuhimbaza’ n’izindi zitandukanye igeze kure imyiteguro y’igitaramo ’Victorious Album Launch’ izamurikiramo album yayo nshya, akaba ari igitaramo aba baririmbyi batumiyemo Pastor Wilson Bugembe wo muri Uganda, Liza Kamikazi, Arsene Tuyi, Bosco Nshuti, Healing Worship Team na Alarm Ministries. Iki gitaramo kizaba tariki 12 Gicuransi 2019 kibere kuri Camp Kigali.

Amatike yo kwinjira muri iki gitaramo cyiswe ’Victorious Album Launch’ yamaze kugera hanze. Ushobora kugura itike ukoresheje ‘Mobile Money’ serivisi itangwa na Sosiyete ya MTN, aho winjira muri telefone yawe ukandikamo: *182*8*1*222000# ubundi ugahitamo ubwoko bw’itike ushaka. Abagura amatike mbere y’igitaramo barayagura kuri macye cyane dore ko bayagura ku 5,000Frw mu myanya isanzwe, 10,000Frw muri VIP ndetse na 20,000Frw muri VVIP. Abazagura amatike ku munsi w’igitaramo bazayahabwa ku 7,000Frw mu myanya isanzwe, 12,000Frw muri VIP ndetse na 20,000Frw muri VVIP.

Nk’uko IYOBOKAMANA.COM ibikesha ubuyobozi bwa Kingdom of God Ministry ahandi amatike ari kuboneka ni; Camilia ya Chic na Gisimenti, Simba yo mu mujyi no ku Gishushu ndetse no kuri KCT ku iduka rya Canal+. Wayasanga kandi ku nsengero zitandukanye zirimo; Zion Temple mu Gatenga, Calvay Ministry i Remera, Foursquare church Kimironko, ERC Kimisagara, ERC Masoro na Healing Centre Remera.


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO