Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Kiliziya yahishuye ko umupadiri wijanditse mu busambanyi akabyara umwana ategetswe gusezera akajya kumurera

Ubwanditsi , 1 month ago

Kiliziya Gatolika ku nshuro ya mbere yahishuye ko ifite amabwiriza ategeka ko umupadiri wese ubyaye abana, aba agomba gusezera mu bihaye Imana akajya kurera no kwita ku bo yabyaye.

Umuvugizi wa Kiliziya i Vatican, Alessandro Gisotti, yatangarije CBS News ko aya mabwiriza yashyizweho mu 2017 mu rwego rwo kurengera abana, ariko ibiyakubiyemo badashobora kubishyira ku karubanda kuko agenewe abapadiri gusa.

Ateganya ko umupadiri ubyaye umwana aba agomba kuva mu gipadiri, akajya kubahiriza inshingano ze nk’umubyeyi agenera umwanya urubyaro rwe umwanya ukwiye n’ibindi byose bikenewe mu buzima.

Ibi bitangajwe mu gihe kuri uyu wa kane aribwo Papa Francis yatangije inama yiga ku bibazo byo gusambanya abana bivugwa muri Kiliziya Gatoliika, aho yashimangiye ko bikwiye gufatirwa umwanya uhagije n’imyanzuro ihamye.

Ni mu gihe kandi abagezweho n’iri hohoterwa rishingiye ku gitsina baturutse hirya no hino ku Isi, bahuriye i Roma aho bateganya gukorera imyigaragambyo imbere y’ahari kubera iyi nama yitabiriwe na ba Musenyeri bakuru basaga 100.

Nubwo nta mubare uzwi w’abana babyawe n’abapadiri umuryango Coping International, ubaha ubufasha ubarizwamo ibihumbi 50 bakomoka mu bihugu 175.

Bamwe muri bo bagiye bavuka nyuma y’imibonano mpuzabitsina yumvikanyweho mu gihe abandi ba nyina bagiye basambanywa ku gahato.

Mu kiganiro yahaye New York Times, Vincent Doyle washinze uriya muryango ndetse nawe ubwe akaba yarabyawe n’umupadiri, yavuze ko iki kibazo kiri mu bikomeye Kiliziya igiye guhangana nabyo mu minsi iri imbere kuko bari henshi ku Isi.

Mu minsi ishize ba musenyeri bo muri Ireland bashyize hanze amabwiriza yabo bwite kuri iki kibazo, aho bagaragaje ko kimwe n’undi mugabo wese ubyaye umwana, nta mupadiri ukwiye guhunga inshingano ze za kibyeyi.

Abantu batandukanye bakunze kugaragaza ko Kiliziya yagakwiye gukuraho ibyo kuba abapadiri batagomba gushaka abagore, kuko wasanga aribyo bituma bishora mu bikorwa by’ihohotera rishingiye ku gitsina, no kugabanuka k’umubare w’abinjira mu gipadiri.

Ibi ariko Papa Francis yabiteye utwatsi avuga ko “Kudashaka ari impano kuri Kiliziya.” Bityo uwigeze gushaka ashobora kwemererwa kwinjira mu gipadiri igihe wenda aho atuye babaye bake.

Kiliziya imaze igihe yugarijwe n’ibibazo by’abapadiri bashinjwa gusambanya abana no gufata ku ngufu, mu ntangiriro z’iki cyumweru yirukanye mu bihaye Imana Theodore McCarrick wigeze kuba Karidinari, nyuma yo guhamwa n’ibyaha by’ubusambanyi yakoresheje abana mu myaka isaga 50 ishize


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO