Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Kiliziya Gatolika yashyizeho umuvugizi mushya

Vincent Nsengiyumva , 1 month ago

Umushumba Mukuru wa Kiliziya Gatolika ku Isi, Papa Francis, yashyize Matteo Bruni ku mwanya w’umuvugizi wa Kiliziya Gatolika i Vatican.

Ni igikorwa Papa Francis yakoze kuri uyu wa Kane tariki 18 Nyakanga 2019.

Uyu mugabo ukomoka mu Bwongereza yari amaze imyaka ikabakaba 18 akora mu bijyanye n’itangazamakuru ry’i Vatican guhera aho yari yahawe izi nshingano mu mwaka wa 2009.

Ikinyamakuru AFP dukesha iyi nkuru kivuga ko mu mwaka wa 2013 Matteo yagizwe ushinzwe itangazamakuru mu ngendo Papa agirira hanze ya Vatican, akazi yamazemo imyaka hafi itandatu.

Matteo Bruni wahawe umwe mu myanya ikomeye mu bijyanye n’ubuvugizi ku isi, byitezwe ko azatangira kwigaragaza kuri uyu wa Gatandatu ubwo hazaba hatangazwa ibyavuye mu isuzuma ry’amagufwa yasanzwe mu cyumba cy’imwe mu nzu y’i Vatican.

Matteo w’imyaka 42 yemerejwe ko ariwe ugiye kuba umuvugizi wa Kiliziya Gatolika mu nzu yari asanzwe akoreramo imirimo ye y’itangazamakuru.

Bikekwa ko ayo magufwa ari ay’umwangavu w’Umutaliyani Emanuela Orlandi waburiwe irengero mu myaka 36 ishize.

Ushinzwe itumanaho i Vatican, Paolo Ruffini yavuze ko Matteo ari umukozi mwiza ukorana ubunyamwuga.

Bikimara gutangazwa ko ariwe ubaye umuvugizi mushya wa Kiliziya, Matteo yishimiye icyizere yagiriwe, avuga ko ari icyubahiro kuri we.

Uyu mugabo uhawe imirimo mishya, asimbuye Alessandro Gisotti wari umuvugizi w’agateganyo wa Kiliziya Gatolika.

Papa Francis asuhuzanya na Matteo wari umaze kugirwa umuvugizi mushya wa Kiliziya Gatolika ku Isi

Matteo yari amaze imyaka myinshi akora ibijyanye n’itangazamakuru

Aha niho Matteo yaherewe inshingano zo kuba umuvugizi wa Kiliziya Gatolika


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO