Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Kiliziya Gatolika yakuyeho urujijo kubyo kubaka Bazilika ku butaka butagatifu I Kibeho

Akayezu Jean de Dieu , 1 month ago

Kiliziya Gatolika mu Rwanda yanyomoje amakuru yavugwaga ko igiye kubaka Bazilika ku butaka butagatifu I Kibeho isobanura ko ari Kiliziya nini igiye kuhubakwa ndetse imirimo yayo ishobora gutangira muri uyu mwaka.

Abakoresha imbugankoranyambaga na bimwe mu bitangazamakuru byatangaje ko I Kibeho ku butaka butagatifu hagiye kubakwa Bazilika hagendewe ku gishushanyo mbonera cyashyizwe hanze n’ubuyobozi bwa Diyosezi ya Gikongoro.

Benshi bazamuye imbamutima zabo ndetse banakomeza gutanga ibitekerezo kuri iyi ngoro ya Kristo igiye kubakwa I Kibeho.

Ku wa 9 Mutarama Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyaruguru n’ubwa Kiliziya Gatolika bwahuye n’abazayubaka kugira ngo harebwe uburyo imirimo yo kuyubaka izashyirwa mu bikorwa.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru Habitegeko François yavuze ko imirimo y’ibanze yo kubaka iyi Bazilika igeze kure ndetse ko mu 2021 izaba yuzuye.
Byari byanatangajwe ko izuzura itwaye miliyari 70Frw.

Musenyeri Celestin Hakizimana uyobora Diyoseze ya Gikongoro yavuze ko amakuru yatangajwe atari ukuri neza kuko abavuze ko ari Bazilika igiye kubakwa ataribyo ahubwo ari Kiliziya nini.

Musenyeri Hakizimana yabwiye Radio Rwanda ko iyi Kiliziya nini igiye kubakwa nyuma y’uko hari indi ntoya yubatswe kuko aribwo butumwa Umubyeyi Bikiramariya yahaye Kibeho.

Ati “Ayo makuru umuntu yavuga ko ariyo gahoro kuko barabyihutishije.Tuziko mu butumwa Umubyeyi Bikiramariya yageneye Kibeho ari uko hakubakwa Kiliziya ebyiri, imwe nto n’indi nini. Into yaruzuye twari turi mu migambi yo kubaka Kiliziya nini ndetse twanahaye ababishoboye ngo babidushushanyirize ari nacyo gishushanyo abantu babonye.”

Amategeko ya Kiliziya ateganya ko ubuyobozi bukuru bw’I Roma aribwo bufite uburenganzira bwo kwita Kiliziya Bazilika.

Musenyeri Hakizimana yavuze ko “Natwe mu byifuzo byacu, turifuza ko twazayubaka ikitwa Kiliziya nini tukazasaba ubuyobozi bw’I Vatican bukayita Bazilika.”

Biteganyijwe ko iyi Kiliziya nini izajya yakira abantu ibihumbi 10 bicayemo imbere ndetse izaba ifite n’ikibuga hanze cyakira nibura abantu ibihumbi 100. Amafaranga yo kuyubaka azakusanywa n’umuryango nterankunga wiyemeje ko ibikorwa byo gukusanya amafaranga bizarangira mu mezi atandatu ari imbere.
Musenyeri Hakizimana yasobanuye ibya Bazilika iteganyijwe kubakwa i Kibeho

Musenyeri Hakizimana avuga kandi ko kuri ubu batangiye ibikorwa byo gushakisha abafite imirima n’ibikorwa muri aka gace kabereyemo amabonekerwa ngo babagurire babahe ingurane.

Abajijwe ibijyanye n’igihe imirimo yo kuyubaka izatangirira, Musenyeri Hakizimana yavuze ko bakiri mu biganiro ariko nibirangira bazatangira ariko kandi ngo bizakorwa ari uko babonye nibura 70% by’amafaranga yose akenewe.

Mu Rwanda hasanzwe hari Bazilika nto ya Kabgayi gusa iyi Kiliziya nini iteganywa kubakwa I Kibeho iramutse yuzute ikemerwa na Vatican yaba ari iya mbere nini ikaba iya kabiri mu gihugu.

Amateka yo ku butaka butagatifu I Kibeho atengira ku wa 28 Ugushyingo 1981, ubwo Bikira Mariya yabonekeraga umukobwa wa mbere witwa Mumureke Alphonsine wigaga mu Rwunge rw’Amashuri rwa Mère du Verbe i Kibeho.

Nyuma y’umwaka umwe, yongeye kubonekera uwitwa Mukamazimpaka Anathalie, nyuma yongera kubonekera Mukangango Marie Claire na bo bigaga kuri iryo shuri. Bose yabahaga ubutumwa bagomba kugeza ku batuye Isi.


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO