Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Kiliziya Gatolika yakusanyije asaga miliyoni 160 yo kugoboka abababaye kurusha abandi

Editorial , 1 month ago

Ubutumwa bw’Inama y’Abepisikopi Gatolika bwo gushimira abakirisitu amasengesho n’ibikorwa by’urukondo bagaraza muri iki gihe isi yose yugarijwe n’icyorezo cya Koronavirusi, bugaragaza ko mu nkunga hakusanyijwe 163, 757,069 Frw yo gufashisha abakeneye ubufasha muri ibi bihe bitoroshye.

Muri ibi bihe isi yugarijwe n’icyorezo cya Koronavirusi, abantu benshi ntibakibasha kujya ku mirimo ya buri munsi ituma babona ibitunga imibiri, bityo leta n’abandi bagira neza bakomeje kugoboka abadashobora kubona ibibatunga mu gihe hari kubahirizwa amabwiriza yo kuguma mu rugo mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira rya COVID-19.

Leta y’u Rwanda yasabye Abanyarwanda, n’abaturarwanda kuguma mu ngo abo bikundiye bagakorera akazi mu ngo hagasohoka gusa ufite impamvu zihutirwa kugeza kuwa 30 Mata 2020.

Guterwa n’icyorezo nk’iki cya Koronavirusi ni ibyago bikomeye, ariko kubasha gutwaza ntitugamburuzwe nacyo, ni mu mibereho no mu mibanire yacu akaba ari nk’ikintu dushima Imana.

Mu itangazo ryashyizweho umukono n’Umwepisikopi wa Diyosezi ya Butare akaba na Perezida w’Inama y’Abepisikopi mu Rwanda, Filipo Rukamba, yasabye abakirisitu n’abanyarwanda muri rusange kuguma mu rugo barushaho kwiyegereza Imana.

Ati, "uyu mwanya w’ikigeragezo mudufashe mbere na mbere gusenga kurushaho cyane cyane twerekeza imitima yacu ku Mana. Kenshi ntitugira igihe cyo kwita ku mubano wacu n’Imana, kuba mu rugo bidufashe gukomeza gusengera hamwe, kuvuga ishapure na rosari, gusomera hamwe Bibiliya ntagatifu bituma ukwemera kwacu n’urukundo dufitiye Imana byiyongera."

"Dukomeze dusabire abitabye Imana kugira ngo Imana ibakire mu bayo, dusabire abafashwe n’iki cyorezo kugira ngo bakire, dusabiire n’abantu bose batuma iyi COVID-19 idakomeza gukwirakwira, abaganga bavura, abayobozi btwereka inzira tugomba kunyuramo."

Kiliziya Gatolika yasabye kandi abantu gukomeza kubana neza mu muryango "Urugo rw’abantu basengera hamwe rubaho rwunze ubumwe ... "

Ubu butumwa buvuga ko ibikorwa byo gufasha bireba abantu bo mu ngeri zitandukanye haba abato cyangwa abakuru, ufite amikoro make n’umukungu, uyobora ndetse n’uyoborwa, urwaye ndetse n’ufite ubuzima bwiza, yatura mu mujyi cyangwa mu cyaro.

Buti, "Ni muri uwo rwego dushima ikintu cyose cyakozwe gifasha abantu, hari ibikorwa byinshi byakozwe tutazi kuko ababikoraga babigiriraga hagati yabo batagombye kubyamamaza.

Muri iki gihe Karitasi rwanda guhera mu miryangoremezo, kugeza ku rwego rwa Paruwasi n’urwa Diyosezi bafashije kwegeranya inkunga yo kugoboka abababaye kurusha abandi ingana n’amafaranga y’u Rwanda miliyoni ijana na mirongo itandatu n’eshatu, ibihumbi magana arindwi na mirongo itanu na bitatu, na mirongo icyenda n’atandatu (163,753,093 Frw)."

Kiliziya ivuga ko ibizi neza ko iyi nkunga idahagije muri ibi bihe bikomeye ariko ko atari impamvu yo kwiheba kuko uburyo buhamye ari ukwizera no kumvira Imana idusaba gukorera mugenzi wacu icyiza dushoboye tukabikorana umutima mwiza.

Kiliziya Gatolika itanze iyi nkunga mu gihe isi yugarijwe n’iki cyorezo cya Koronavirusi aho abagera kuri 2,351,338 bamaze kwandura, abagera ku 161, 275 barapfuye mu gihe abagera ku 606,212 bavuwe bagakira.

Mu Rwanda nta muntu urahitanwa n’iki cyorezo kimaze kugaragara ku bagera ku 144, mu gihe abantu 69 bavuwe bagakira


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO