Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Kiliziya Gatolika yahagurukiye guhangana n’inda ziterwa abangavu

Ubwanditsi , 5 months ago

Ibiro by’Uburezi Gatolika mu Rwanda, SNEC, byateguye inama y’iminsi ibiri izaganirirwamo ingamba zo gukaza umurego mu guhangana n’ikibazo cy’inda ziterwa abangavu.

Ubwiyongere bw’abaterwa inda zitateganyijwe buteye inkeke. Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango yatangaje ko mu 2016, abangavu 17,500 bari hagati y’imyaka 15-17 batewe inda, nibura abana 47 bavukaga buri munsi.

Mu gutanga umusanzu wayo mu kwirinda ingaruka ziterwa no kubyara imburagihe, Kiliziya Gatolika yatekereje guhuza abafatanyabikorwa bose barimo ababyeyi, ubuyobozi bw’ibigo n’abandi mu muryango mu guhangana n’iki kibazo.

Ni inama iziga ku mpamvu muzi n’imbogamizi mu guhangana n’abangavu baterwa inda no kugaragaza aho Kiliziya ihagaze muri urwo rugamba.

Ifite icyerekezo kivuga ku “Umuryango n’ishuri birinda abana n’urubyiruko’’, uruhare rwa Kiliziya Gatolika mu guhangana n’inda ziterwa abangavu mu Rwanda.

Umwangavu watewe inda ahura n’ibyago birimo kuva mu ishuri, gukuramo inda, amakimbirane yo mu miryango, ihungabana, gufata inshingano za kibyeyi akiri muto, kubyara bigoranye, kwandura icyorezo cya Sida no guhura n’ihohoterwa ryo mu ngo.

Izindi ngaruka rusange ni uko aba bangavu bakunze kuba umutwaro ku muryango na sosiyete babarizwamo n’igihugu.

Kiliziya Gatolika ibinyujije muri Komisiyo yayo ishinzwe Uburezi yateguye inama izaganirirwamo gahunda yayo y’imyaka itanu mu kubaka umuhungu n’umukobwa bashoboye guhangana n’inda ziterwa abangavu.

Izibanda ku bukangurambaga bwo kumenyekanisha ubukana bw’iki kibazo mu bafatanyabikorwa babana n’urubyiruko umunsi ku wundi.

Yatumiwemo abanyamadini, abayobozi muri Guverinoma, Minisiteri y’uburinganire n’iterambere ry’umuryango, Komisiyo y’Igihugu y’Abana, abayobozi b’uturere, imiryango yegamiye kuri Loni, ibigo byigenga bikorera mu gihugu, abashakashatsi, abayobozi b’ibigo by’amashuri, abahagarariye ababyeyi n’abangavu batewe inda.

Iyi nama izabera muri Marasa Umubano Hotel ku wa 30 na 31 Mutarama 2019, izaganirirwamo birambuye uko ikibazo cy’inda ziterwa abangavu gihagaze, icyuho n’imbogamizi mu ishyirwa mu bikorwa ry’imyanzuro igamije kugihashya no kucyirinda n’ibindi.

Hazatangwa ibiganiro binyuze mu buryo bwo kungurana ibitekerezo, bizatangwa n’abantu ku ngingo zihariye birimo ikizagaruka ku cyerekezo cya “Kiliziya Gatolika n’ikibazo cy’inda ziterwa abangavu’’ kizatangwa na Musenyeri Rukamba Philippe.

Kiliziya Gatolika yateye intambwe y’ibanze yo guhangana n’ikibazo cy’abangavu baterwa inda, ihereye mu mashuri yayo. Yatangiye gushyiraho abajyanama bihariye baba hafi abanyeshuri, bakamenya imibereho yabo.

Abanyeshuri 1,273,593 barererwa mu mashuri abanza 1105, ay’icyiciro rusange 266 n’ayisumbuye angana na 1,381 ya Kiliziya Gatolika (arenga 45% by’ari mu Rwanda). Inafite amashuri y’imyuga 31 n’ay’incuke 255.


Kiliziya Gatolika yatangiye gushyiraho abajyanama bihariye bazayifasha mu guhangana n’inda ziterwa abangavu


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO