Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Kiliziya Gatolika mu nzira yo kwemerera abafite abagore kuba abapadiri

Vincent Nsengiyumva , 2 months ago

Abepiskopi Gatolika baturutse mu mpande zitandukanye z’isi bateraniye i Vatican kugira ngo bahanahane ibitekerezo ku ngingo zinyuranye zireba Kiliziya mu karere ka Amazonie kari muri Amerika y’Epfo.

Mu byumweru bitatu biri imbere, abasenyeri bagera kuri 260 bo muri Amerika y’Epfo bazigira hamwe ibibazo bijyanye n’ihindagurika ry’ikirere, abimukira n’ivugabutumwa.

Gusa muri ibi biganiro bazibanda cyane ku ngingo imaze iminsi igarukwaho yo kwemerera abagabo bashatse guhabwa ubapadiri.

Inyandiko igaragaza ibizaganirwaho izwi nka Instrumentum Laboris, iriho n’igitekerezo gikomeje kugibwaho impaka, hibazwa niba muri Amazonie bishobora kwemerwa ko abagabo bakuze kandi bafite abagore, bakwemererwa guhabwa isakaramentu ry’ubusaserdoti.

Ingingo ivuga ku kwemerera abafite abagore kuba abapadiri isobanura ko atari ibyo kwemerera bui wese ubyifuza ko ahubwo hagomba kubanza kugenzurwa imico ye n’imyifatire, kuba ari umuntu wiyubashye ndetse no kuba avuka mu gace yifuza gukoramo ivugabutumwa.

Bivugwa ko abakirisitu gatolika bagera kuri 85 % muri Amazonie badahabwa misa uko bikwiye, kubera ikibazo cy’ubuke bw’abapatiri, aho hari abashobora kubona umupadiri nka rimwe mu mwaka wose.

Ni igice cyugarijwe n’ubuke bw’abapadiri, kugeza ubwo abaturage 85 % badahabwa misa uko bikwiye.

Umushumba wa Diyosezi Gatolika ya Butare akaba na Perezida w’Inama y’Abepiskopi mu Rwanda, Mgr Philippe Rukamba, yavuze ko ibiganiro biri kubera muri Amerika y’Epfo bishobora kuzafatirwamo umwanzuro ntakuka wo kwemerera abagabo bafite abagore kuba abapadiri cyane cyane mu duce turangwamo ikibazo cy’ibura ry’abapadiri nko muri Amazonia n’ahandi.

Ati “Ni ibintu abantu batekerezaho cyane muri iki gihe kubera ko u Burayi, Amerika y’Epfo batangiye kugira ikibazo gikomeye cy’abapadiri bato.Noneho rero ntabwo biremezwa, ni ibintu abantu batekerezaho kuko kudashaka, umuntu ashobora kuba padiri yaranashatse nk’uko mu mico imwe n’imwe muri za Liban n’ahandi mu bagatolika ihari."

Amategeko ya Gatolika avuga ko abapadiri aribo bonyine bemerewe gutanga Isakaramentu ry’Ukaristiya, kimwe mu bice nyamukuru bigize misa.

Umushumba Mukuru wa Kiliziya Gatolika ku Isi, Papa Francis ashobora kwemeza iyi ngingo


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO