Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Kigali:Umu Rasta yogoshewe ama dreads ye imbere y’abakristo abantu baratangara-Amafoto

Ubwanditsi , 5 months ago

Umugabo witwa Misago Jean de Dieu ufite yaje murusengero afite dreads nk’izab’Abarasita maze Bishop Harererimana Jean Bosco amubwira ko kugira ngo abohoke aruko yakwemera akamwogosha umusatsi we maze aremera awogoshera imbere y’imbaga y’abakristo bitangaza ababibonye.


Bishop Harerimana Jean Bosco umushumba mukuru w’amatorero ya Zeraphath Holy Church mu Rwanda ukomeje gukoreshwa n’Imana ibitangaza bikomeye

Ibi byabaye ku munsi w’ejo kuwa gatatu Taliki ya 13 Gashyantare 2019 mu masengesho ngaruka cyumweru y’ibitangaza no kubohoka abera mw’itorero rya Zeraphath Holy Church mu Rwanda i Nyamirambo ahitwa mu Miduha kw’ishami ry’iri torero mu mujyi wa Kigali.

Rasta Misago Jean de Dieu yabwiye IYOBOKAMANA.COM ko avuka mu ntara y’amajyepfo mu karere ka Nyamagabe ari naho yaturutse aje gushaka umukozi w’Imana Bishop Harerimana Jean Bosco nyuma yo kumva no kubona imirimo ikomeye Imana ikoresha uyu mushumba .

Ati:" Nabayeho igihe kinini mu buzima bukomeye kandi butandukanye ndwaye indwara yo kuribwa umubiri wose atangara ati:"Nagezweho n’indwara zose zimbabaza yaba iz’abagabo n’izabagore kuko gushyiraho imisatsi nk’iyabarasta(dreads) nabaga ngira ngo nduhuke nigabanyirize uburibwe ariko byose bifata iby’ubusa umubiri urakomeza urandya.

Uyu mu Rasta yakomeje avugako amaze imyaka 7 afite imisatsi y’Aba Rasta ariko ko yemeye kuyikuraho nyuma yuko abisabwe n’umukozi w’Imana ati:"Bishop yansabye ko kugirango ansengere aruko nabanza nkakira agakiza kandi ko ikimenyetso cyo kwakira agakiza aruko nakwemera akanyogosha ama dreads kuko muri iyi misatsi ari naho satani ajya anterera mu kunteza uburibwe kuko byose bituruka ku myuka mibi iva mu bisekuru byo mu miryango maze nanjye ndemera aranyogosha aranansengera kandi rwose ndumva nahindutse icyaremwe gishya ".



Bwana Rasta Misago Jean de Dieu yaremeye bamwogosha Ama dreads ye

Bwana Misago Jean de Dieu yavuzeko ubu afite imyaka 37 kandi hafi ya yose akaba yarayibayeho mu buzima bwo kudahirwa,kubabara no guhangayika ari nayo mpamvu yahisemo kuyoboka inzira y’Imana yifashishije umukozi wayo Bishop Harerimana Jean Bosco bituma ahaguruka Nyamagabe aza kumureba.

Ubwo yageraga imbere ya Bishop Harerimana Jean Bosco yamubwiye ubuhanuzi bukomeye bw’uburyo Imana ifite umugambi ukomeye kubuzima bwe ndetse ko uburibwe yumvaga atazongera kubwumva kuko bwaturukaga ku myuka mibi kandi Imana ikaba yigaragaje nyuma yaho yemereye kwakira agakiza no kuvanwaho umusatsi we.


Bishop Harerimana Jean Bosco afata umwanya uhagije agasengera abarwayi bagakira indwara zikomeye

Bishop Harerimana Jean Bosco usibye kogosha umusatsi uyu murasita , mu masengesho abera mw’itorero rye buri wa gatatu no ku cyumweru nyuma ya saa sita kw’ishami ry’i Kigali ndetse no kuwa kabiri no kuwa gatandatu kw’ishami ry’i Rubavu ,yose haberamo ibitangaza bikomeye aho asengera abantu bagakira uburwayi butandukanye kandi bukomeye yaba ubusanzwe n’ubuturuka ku myuka mibi .




Bishop Harerimana Jean Bosco yakase ama dreads y’umu Rasta abantu baratangara






Mu masengesho yo kuwa gatatu abantu baturuka imihanda yose bakayitabira ari benshi cyane


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO