Sangiza iyinkuru Inshuti zawe kuri :

Kigali: Nyuma y’igiterane cyabayemo ibitangaza ,Bishop Harerimana Jean Bosco ateguye amasengesho yo gusana igicaniro cy’Imana


Yanditswe na     Ubwanditsi
10 July 2018 saa 06:51'

Bishop Harerimana Jean Bosco umushumba mukuru w’amatorero ya Zeraphath Holy Church mu Rwanda ukomeje gukoreshwa n’Imana ibitangaza bikomeye aho mu minsi ishize yakoze igiterane gikomeye kw’ishami ry’iri torero mu mujyi wa Kigali kikaberamo ibitangaza bikomeye ,ubu akaba ateguye amasengesho y’iminsi 4 yise ayo gusana igicaniro cy’Imana.


Bishop Harerimana Jean Bosco umukozi w’Imana ukoreshwa ibitangaza bikomeye

Uyu mukozi w’Imana ukomeje kubera benshi umugisha muri iyi minsi aho asengera benshi bafite ibibazo by’uburwayi bukomeye bagakira burimo nko guhagurutsa ababana n’ubumuga bwo kutagenda ,guhumura abatabona no gusengera indwara zituruka ku myuka mibi ,ibi ari nabyo byabereye mu giterane aheruka gukora ku mataliki ya 29 Kamena kugera kuwa 01 Nyakanga 2018 .

Uyu mukozi w’Imana nyuma yo kuva muri iki giterane agarukanye amasengesho yo gusana igicaniro cy’Imana azamara iminsi ine abera i Nyamirambo mu Miduha ahaherereye iri torero rya Zeraphath Holy Church .


Bishop Harerimana Jean Bosco arahamagarira abantu kuza muri aya masengesho yo gusana igicaniro cy’Imana

Mu kiganiro IYOBOKAMANA.COM twagiranye na Bishop Harerimana Jean Bosco yavuzeko abakristo bakwiye gusana igicaniro cy’Uwiteka kandi bagahora bahugurwa n’abashumba ku bijyanye no kubaha Imana kuko bigira umumaro muri byose kandi ko kuyikorera uyiryarya Bizana umuvumo ku muntu" .

Muri aya magambo uyu mushumba yagize ati :"Abantu bakwiye kumenya ko satani urwanya abera abarwanya mu mbaraga nyinshi kandi buri mwanya kandi ataruhuka amanywa n’ijoro aba arimo gukora bityo abasenga baba bakwiye gusenga Imana ubudasiba kugirango bahangane n’uyu mubisha satani .

Ati:" Iyi niyo mpamvu duteguye aya masengesho tuzajya dukora mu buryo bwo kwirirwamo kuva mu gitondo kugera kumugoroba kandi ndizeza abazayitabira ko azaba ari umwanya mwiza wo kwihererana n’Imana tukezwa tugasana igicaniro cy’Imana nyuma y’ibi ikabona aho ihera itwiyereka ,itugomororera imigisha yayo nkuko ijambo ryayo ribivuga ko ntamuntu waje uyisanga ngo ibure kumwiyereka".


Bishop ahamyako abazitabira aya masengesho bazahuriramo n’Imana

Iki giterane cy’amasengesho muri iri torero rya Zeraphath Holy Church i Kigali kizatangira kuri uyu wa gatatu taliki ya 11 kugera kucyumweru taliki ya 15 Nyakanga 2018 aho kizajya gitangira kuva saatatu za mugitondo kugera saa kumi n’imwe z’umugoroba kikazajya kibera kurusengero rwa Zerapthath Holy Church i Kigali ruherereye mu murenge Nyamarambo mu Miduha ahasigaye hitwa mu Migisha hafi y’ahakorera ibiro by’uyu murenge.

Iri torero rya Zeraphath Holy Church riyoborwa n’umukozi w’Imana Bishop Harerimana Jean Bosco hano mu mujyi wa Kigali rikorera mu murenge wa Nyamarambo mu Miduha ahasigaye hitwa mu Migisha nkuko twabivuze haruguru, gahunda z’amasengesho n’amateraniro yaho biba buri wa gatatu aho birirwa mu masengesho yo kwigaragaza kw’Imana kandi ajya aberamo ibitangaza bikomeye ndetse no kucyumweru mbere ya saa sita hakaba amateraniro asanzwe noneho nyuma ya saa sita hagakomeza igiterane cy’amasengesho.

REBA IMIRIMO N’IBITANGAZA BYAKOREKEYE MU GITERANE UYU MUKOZI W’IMANA ATEGUYE:

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.