Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Kigali:Hagiye kubera igiterane cy’ivugabutumwa rirwanya ibiyobyabwenge na Karande mbi hanafashwa abatishoboye

Ubwanditsi , 2 weeks ago

Abanyamuryaongo b’itisinda ryitwa"Turwanye karande mbi dukora ibyiza twiteza imbere" bongeye gutegura igiterane cy’ivugabutumwa rikomeye rizamara iminsi itatu mu ntego yo kurwanya ibiyobyabwenge ,gufasha abatishoboye hamwe no gushishikariza abantu kwiteza imbere no gukora ivugabutumwa rihindura abatarakizwa .

Iki giterane cy’iminsi 3 kizabera mu Karere ka Kicukiro mu murenge wa Masaka ku kubuga cy’umupira , kizatangira kuwa gatanu taliki ya 31 Gicurasi gisozwe ku wa 2 Kamena uyu mwaka aho kizajya gitangira kuva kw’isaha ya saa tatu kugera saa kumi z’umugoroba(9h00-16h00) mu minsi isanzwe naho ku cyumweru kikazatangira saa munani z’umugoroba.

Umuhanzi Nzigiyimana Fidele uyoboye iri tsinda rya "Turwanye karande mbi dukora ibyiza twiteza imbere" yabwiye Iyobokamana.com ko iki giterane ngarukamwaka gitanga umusaruro haba mu buryo bw’umwuka n’ubw’ umubiri.

Ati:"Iki giterane tugiye gukora muri uyu mwaka wa 2019 tuzakoramo ibikorwa bitandukanye birimo kurwanya ibiyobyabwenge dufatanije n’inziego za Leta twatumiye ndetse tukazanatanga ubwisungane mu kwivuza ku miryango 120 itishoboye by’umwihariko hakazanatangirwamo inyigisho z’uburyo abantu bakwiriye kurwanya karande y’ubukene bakiteza imbere.

Yakomeje avuga ko kizitabirwa n’abahanzi 17 bose bazataramira abantu, ndetse n’abavugabutumwa 5 bazigisha ijambo ry’Imana bose bagendeye mu ntego twahaye iki giterane uyu mwaka yanditse muri Umubwiriza 11:1(Kora ibyiza ugifite uburyo….. )


Umuhanzi Nzigiyimana Fidele umuyobozi wa Turwanye karande mbi dukora ibyiza twiteza imbere

Ati:"Muri aba bavugabutumwa umuntu yavuga nka Pastor Isaie Baho,Ev.Ndereyimana Andree,Ev.Issa Kalinijabo,Ev.Laurent ,Ev.Ndabikunze Colonelle n’abandi batandukanye .

Mu bahanzi bazitabira iki giterane harimo Umuramyi Alexis Dusabe,Uzayisenga Isaie ,Mwenegihome Jean Pierre,Weralis Sindikubwabo,Olive Bshingiyamabuye,Usanase Nice ,Maombi Jean Claude ,Byosebirashoboka Aflodis ,Eric Cyamika ,Solange n’abandi benshi batandukanye.

Uretse ivugabutumwa rizakorerwamuri iki giterane, Nzigiyimana avuga ko hazanatangwa inyigisho na polisi ku kurwanya ibiyobyabwenge, hatangwe inyigisho yo kwiteza imbere, ndetse abantu banashishikarizwe uburyo bwo kwivuza.

Uyu muhanzi ndetse akaba n’umuvugabutumwa, Nzigiyimana Fidele avuga ko abahanzi ndetse n’abazigisha bamaze kwitegura neza ku buryo yizeye neza ko uzagera ku kibuga cya Masaka wese atazataha uko yaje.

Nzigiyimana uvuga ko amaze kugira indirimbo 17, ashimangira ko ibiterano ‘Turwanye karande’ byakozwe mu myaka ishize byatanze umusaruro ushimishije dore ko hari abo byafashije kwikura mu bukene.

Avuga ko mu gitaramo cyakozwe umwaka ushize baremeye abatishoboye, aho bubakiye abatishoboye , boroza imiryango itandukanye amatungo magufi ndetse batangira imiryango myinshi itishoboye ubwisungane bwo kwivuza.


Menya byinshi kuri iki giterane gikomeye

REBA IKIGANIRO AHERUTSE KUGIRANA NA IYOBOKAMANA TV ASOBANURA KUBYA KARANDE MBI :


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO